Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda rwarekuye abanyarwanda 7 barimo abashinjwaga ubutasi

Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, rwarekuye Abanyarwanda barindwi bari bafunzwe bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iby’uko ari intasi z’u Rwanda.

Ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda, cyavuze ko uru rukiko rwarekuye Abanyarwanda barindwi.

Iki kinyamakuru cyavuze ko aba Banyarwanda bari bafunzwe guhera muri 2018, bashinjwa ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’igitondo. Abaregwa bose bashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umucamanza w’urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, Lt Gen. Andrew Gutti, yavuze ko abaregwa bose barekuwe kuko “ubushinjacyaha bwashyinguye dosiye y’ibirego byabo.”

Mu banyarwanda barekuwe, harimo Rene Rutagungira wabaye umunyarwanda wa mbere washimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda akuwe mu kabari ku wa 7 Kanama 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko “ni icyemezo cyiza cyafashwe ariko bariya bantu barekuwe ntabwo aribo bonyine bafunzwe.”

Yavuze ko icyo u Rwanda rwifuza “ni uko aba banyarwanda bose, bazi aho bafungiye, bazi ko bazira amaherere, twifuza ko bose barekurwa nta mananiza.”

@igicumbinews.co.rw