Umwavoka yakoreye imibonano mpuzabitsina mu rubanza

Umunyamategeko wo muri Peru, Héctor Cipriano Paredes Robles yatumye abantu bifata ku munwa ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina n’umugore mu rubanza yari ari gukurikirana yifashishije ikoranabuhanga.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uwo munyamategeko yari yitabiriye urubanza ruregwamo umutwe w’abajura witwa Los Z de Chanchamayo, kuwa Kane ushize.

Mu gihe urubanza rwari rugezemo hagati, abacamanza n’abandi bari bitabiriye baguye mu kantu ubwo Héctor Cipriano Paredes Robles yajyaga gitera akabariro n’umugore we akibagirwa kuzimya camera, abari bakurikiye urubanza bakabona ayo mashusho.

Umucamanza John Chachua Torres yahise arakara, asaba ko amashusho y’uwo munyamategeko akurwaho kandi agafatirwa ibihano kuko yubahutse urukiko.

Urugaga rw’abavoka uwo munyamategeko abarizwamo, nyuma rwatangaje ko ibyakozwe na mugenzi wabo biteye isoni, rusaba ko hakorwa iperereza agafatirwa imyanzuro.

Robles yahise asimbuzwa undi munyamategeko mu rubanza, mu gihe Ubushinjacyaha bwa Peru bwatangije iperereza ku myitwarire ye bufatanyije n’urugaga rw’abavoka.

Muri Nzeri umwaka ushize, umudepite wo muri Argentine, Juan Emilio Ameri na we yareguye nyuma yo kujya hanze kw’amashusho ye ari gusoma amabere y’umukunzi we.

 

Héctor Cipriano Paredes Robles yagiye gutera akabariro ari mu rubanza yibagirwa kuzimya camera
@igicumbinews.co.rw