USA: Hari abakingiwe Coronavirus nyuma barayandura

Urukingo rwa COVID-19 rukomeje kugaragaza ko nubwo rwatangiye kugira uruhare mu guhangana n’icyo cyorezo aho rwatangiye guterwa abaturage, rudatanga ubwirinzi busesuye ku barutewe, kuko bishoboka kuba wakwandura mu gihe wamaze gukingirwa.

Bamwe mu batuye bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batunguwe no gusuzumwa COVID-19 bagasanga bayanduye bakimara guterwa urukingo, bikaba bishimangira uburyo ingamba zo kwirinda ziba zigikenewe gukazwa na nyuma yo gukingirwa.

Urugero rwatanzwe n’Ikinyamakuru CNN ni urw’Umudepite uhagarariye Leta ya Massachusetts Stephen Lynch, wasuzumwe agasangwa yaranduye COVID-19 mu gihe yari amaze kwigirira icyizere nyuma yo gukingirwa urukingo  rwa kabiri.

Undi ni icyamamare mu gutoza umukino wa Basketball Rick Pitino, kuri ubu akaba atoza ikipe y’abagabo muri Kaminuza ya Iona iherereye i New York, na we warwaye COVID-19 akimara guterwa urukingo rwa mbere.

Imwe mu mpamvu zitangwa zihishe inyuma yo kuba hari abandura nubwo baba bari bafite icyizere cy’uko bikingiye ni uko hari umurongo munini utandukanya gukingirwa no kwirinda.

Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko inkingo izo ari zo zose zikorwa mu buryo bwo gufasha umubiri kubaka ubudahangarwa buhangana n’indwara, ku buryo n’iyo waba uyirwaye idashobora kukuzahaza.

Ikindi ni uko bisaba ibyumweru bike kugira ngo urukingo rube rwatangiye gukora neza mu mubiri nk’uko bitangazwa n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo (CDC), bityo kuri COVID-19 bikaba bishoboka ko wakwandura mbere y’uko urukingo rutangira kubaka ubudahangarwa bukenewe.

Umuyobozi ushinzwe Ibitaro bya Kaminuza mu Kigo Roe Green gishinzwe Ubuvuzi bwimukanwa n’Ubuvuzi Mpuzamahanga (Roe Green Center for Travel Medicine & Global Health) giherereye i Cleveland, yongeyeho ati: “Bisaba igihe kugira ngo ubudahangarwa bwiyubake.”

Icyiciro cya mbere cyo guterwa urukingo bishobora gutanga ubudahangarwa n’ubwirinzi, ariko nk’uko Umuyobozi w’Ikigo Moderna kiri mu bikora inkingo Stephane Bancel abivuga, “Nta makuru afatika aragaragaza ko ubwo bwirinzi buba buhagije.”

Ku bijyanye n’urukingo rwa For Pfizer, ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo utewe urukingo bwa mbere icyizere cyo kukurinda kiba kiri kuri 52%, ari na yo mpamvu bivugwa ko nubwo inkingo zishobora kuzarinda umubare munini atari abantu bose bazaziterwa.

Ikindi ni uko inkingo ziba zitizewe ku kurinda umuntu ku kigero cya 100%, cyane ko n’izimaze kwemezwa usanga zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu ku kigero kiri munsi ya 96%.

Dr. William Schaffner, Impuguke mu bijyanye n’indwara zandura akaba n’Umwarimu wigisha isomo rijyanye n’imiti ikumira indwara muri Kaminuza ya Vanderbilt yagize ati: “Ntibirasobanuka neza niba inkingo zizabuza virusi kwinjira mu mibiri yacu cyangwa niba zitazayikumira burundu ariko tukaba dushobora kubaho tutagaragaza ibimenyetso.”

Namandje Bumpus Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ubumenyi bw’utunyangingo duto muri Kaminuza ya Johns Hopkins we yagize ati: “[…] Dushingiye ku byo tumaze kubona, inkingo ziratanga icyizere cyo kurinda abantu kwandura ndetse no kugabanya ubukana bw’icyorezo cya COVID-19. Ariko kwibanda ku kigero zarindaho umuntu biratuma bamwe birengagiza ishusho ngari yo kwirinda; nubwo ushobora kwandura ukingiwe, usanga udashobora kuzahara nk’umuntu utarakingiwe.”

Ibigo byakozwe inkingo zamaze kugezwa mu baturage biracyari mu bushakashatsi bwo kureba niba zifite ubushobozi bwo kubuza muntu kuremba mu gihe yanduye yarakingiwe. Nanone kandi, uwakingiwe yaramaze kwandura COVID-19 ntibimubuza kurwara  nubwo haba hari amahirwe ko umubiri we ushobora kubaka ubushobozi bwo kuyirwanya.

Bisobanuye ko umuntu wakingiwe na we ashobora kugira uruhare mu gukwirakwiza icyo cyorezo mu gihe atubahiriza ingamba zo kwirinda nk’uko byagaragajwe n’impuguke, ari na yo mpamvu uwakingiwe azaba asabwa gukomeza kwambara agapfukamunwa no kubahiriza andi mabwiriza yose kugira ngo arinde n’abandi.

Kuri ubu hari n’impungenge z’uko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwadutse budashobora gukingirwa n’urukingo rwakorewe icyorezo cya mbere.

@igicumbinews.co.rw