Umugore wabyaye abana 44 aravuga ko akomeje kugorwa no kubarera nyuma y’uko umugabo we amutaye

Mariam Nabatanzi wamenyekanye cyane ku izina rya Mama Uganda, utuye mu karere ka Mukono, mu  gihugu cya Uganda, yavuze ko agowe no kwishyurira ishuri abana be 44 bafite hagati y’imyaka 6 na 28, nyuma y’uko umugabo we amutaye muri 2015 amuziza ko yabyaye abana benshi adashoboye kurera.

Mu kiganiro yagiranye na Binsky Drew ku muyoboro wa YouTube. Yagize ati: “Ndimo ndarera abana njyenyine nyuma y’uko umugabo wanjye antaye. Nashakanye nawe ku ngufu za Papa wamunshyingiye ndi umwana kubera ko nari ntaramenya ibyar’ibyo, nta rukundo rwari rurimo. Kandi uwo mugabo kuri ubu afite abandi bagore 4 yitaho”.

Mariam Nabatanzi ufite imyaka 44 avuga ko bamushyingiye ku ngufu ku mugabo icyo gihe wari ufite imyaka 40 we afite 12. Avuga ko ikibazo abagabo bamwe bafite ari ukubyara abana bakabihakana ahubwo bakabemera mu gihe bakuze bashaka kubakuraho amaronko.




Ati: “Abagabo benshi bita ku bana babo iyo bakuze. Urugero niba umwana ari umukobwa, Se azamwikundishaho igihe azaba agiye gukora ubukwe kugirango abe ariwe baha inkwano”.

Uyu mudamu avuga ko yakuriye mu buzima bugoye kuko nyina yamutaye akimubyara nyuma y’iminsi 3. Ati: “Mama yantaye maze iminsi 3 mvutse, nsigarana na Papa ukiriho waje kungurisha ku mugabo nk’iri umwana bakamuha Inka, ihene n’amafaranga”.

Nabatanzi aravuga ko kandi atabasha kuvuza abana be ndetse no kubona icyo barya bikaba bigoye. Akora akazi ahantu hatatu harimo aho asuka imisatsi akanadoda imyenda kugirango abone icyo ashyira ku meza kuko nta bundi bufasha abona. Kugeza ubu niwe mugore wa mbere ku isi wabyaye abana benshi kandi mu gihe gito. Umwana wa mbere yamubyaye afite imyaka 13.

Umubare w’abana yibarutse wiyongereye cyane bitewe nuko yagiye abyara impanga aho yabyaye abana bane inshuro 3, arongera abyara abana batatu inshuro enye ndetse abyara abana babiri inshuro esheshatu. Mu mwaka wa 2019 nibwo yagiye kwa muganga bamubonereza urubyaro kugirango adakomeza kubyara abandi bana.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: