Gicumbi: Imodoka ebyiri zakoze impanuka Imana ikinga akaboko

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 10 Gashyantare 2024, ahagana saa saba z’amanywa nibwo imodoka yo mu bwuko bwa Starlet bigishirazaho ibinyabiziga yogonze Cammionette iyihereye inyuma yari ihagaze imbere ya Zebra Crossing itegereje ko abagenzi bambuka, ikangirika bikomeye. Uwari uyitwaye nawe agakomereka ku ntoki.

Ibi byabereye imbere y’Ishuri rya Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi. Bikimara kuba umunyamakuru wa Igicumbi News yahise ahagera avugisha umushoferi wari utwaye iyi modoka iri mu bwoko bw’ikamyo kuko we n’undi bari kumwe ntacyo babaye kandi n’imodoka ye nayo ntabwo yangiritse cyane. Avuga ko we yarahagaze ategereje ko abagenzi bambuka yumva imodoka imugonze ihereye inyuma.

Ati: “Ubwo numvishe ibintu bisakuje nyoberwa ikibaye ndebye mbona n’imodoka yanyinjiyemo nasohotse nsanga imodoka ye yangiritse ariko iyanjye yangiritse itara ry’inyuma gusa”.




Imodoka ya Starlet yangiritse cyane k’uruhande rw’imbere ku buryo ubirebesheje amaso wagirango uwari uyitwaye w’umusore yagize ikibazo gikomeye bitewe nuko ibyuma byari byapondamye ariko Imana yakinze akaboko avamo yakomeretse byoroheje ku kiganza ndetse n’umukobwa bari kumwe we ntacyo yabaye. Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bahagera uwakomeretse bamusaba kujya kwa muganga.

Abarebaga bavuga ko bishobora kuba byatewe n’umuvuduko uri hejuru kuko naho byabereye uwagonze yagerageje gufata feri amapine agakuba mu muhanda nko mu ntera ya metero 3. Polisi yahise ikora iperereza ntiturabasha kubabona ngo bavuge icyabiteye nyirizina.

Imodoka ya Starlet yakoze impanuka ni iya Jerusalem Driving School naho iyo kamyo yo isanzwe itunda inkari z’abagore batwite zifashishwa mu buvuzi izivana mu mujyi wa Gicumbi izijyana i Kigali.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: