Hasohotse amashusho agaragaza Pasiteri arimo gusambanya umugore wa Perezida wa Korali yo mu itorero rye

FB_IMG_1782814879402

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza umwe mu bayobozi b’itorero muri Ghana, Bishop Hycent Ogwo James, arimo gusambana.

Abasangiza ayo mashusho ndetse n’ibinyamakuru byo muri Ghana, bavuga ko uyu mushumba yafatiwe mu rugo rw’umugore w’umwe mu baririmbyi akaba na Perezida wa korali y’itorero ayobora. Hari abavuga ko uwo mugabo nyir’urugo yari yagiye mu rugendo rw’akazi ubundi Pasiteri akinjira mu rugo rwe akamusambanyiriza umugore.

Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’uyu mushumba, itorero ayobora cyangwa inzego zibishinzwe muri Ghana risobanura iby’ayo mashusho. Aya mashusho yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe basaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.