RDC: Haravugwa Drone yasenye ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi
Mu gace ka Baraka gaherereye muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa Mbere mu gitondo havuzwe igitero cyakozwe hifashishijwe drone yituritsa (kamikaze drone), aho amakuru aturuka mu baturage ndetse no mu nzego z’umutekano avuga ko yaguye hafi y’ikibuga cy’indege cya Baraka.
Amakuru y’ibanze avuga ko iyo drone yabanje kugaragara iguruka hejuru y’aka gace mbere yo guturika hafi y’ikibuga cy’indege. Kugeza ubu, ntiharatangazwa umubare w’ababa bahitanywe cyangwa abakomeretse, ndetse n’ibyangiritse ntibiramenyekana ku buryo bwizewe.
Hari andi makuru Igicumbi News ikura mu bantu bakurikiranira hafi ibibera muri ako karere avuga ko aho drone yaturikiye hashobora kuba hari ibirindiro mu gace ka Mushimbakye by’ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza FARDC mu bikorwa bya gisirikare kandi bikaba byangiritse cyane. Icyakora, aya makuru ntabwo yigeze yemezwa n’inzego za gisirikare z’u Burundi cyangwa iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu, inkomoko y’iyo drone ntiramenyekana. Nta mutwe witwaje intwaro cyangwa ubuyobozi bwa Leta butangaza ko ari bwo bwakoze icyo gitero cyangwa ngo bubihakane.
Hagati aho, bamwe mu basirikare bakorera muri ako gace bavuga ko hakomeje kubaho impungenge z’uko amakuru yerekeye aho ingabo za FARDC ziba ziri ashobora kuba ari gutangwa ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC irimo M23. Ibyo bavuga ko bishobora gutuma ibitero nk’ibi bikorwa ku hantu haba hari ingabo cyangwa ibikorwa bya gisirikare.
By’umwihariko, abo basirikare bagaragaza ko umuhanda wa Kalingi ugana Minembwe ukomeje kuba umwe mu hantu havugwa ibikorwa byinshi bya gisirikare, aho bavuga ko hari amakuru ashobora kuba ajya hanze agafasha abahanganye na FARDC kumenya aho ingabo ziba ziri.
Kuva mu mezi macye ashize, ibice bya Fizi, Uvira na Minembwe byakomeje kurangwamo imirwano ikomeye hagati ya M23 ifatanyije na Twirwaneho aho bahanganye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, ririmo FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
