Amerika na Iran bongeye kurasana bikomeye
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ingabo zazo zagabye ibitero ku bigera ku ntego(Target) za gisirikare za Iran ziri hafi y’Umuyoboro wa Hormuz (Strait of Hormuz), mu rwego rwo gusubiza igitero cyari cyagabwe n’igisirikare cya Iran ku bwato bw’ubucuruzi bwanyuraga muri uwo muyoboro, ibintu byongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja muri ako karere.
Nk’uko Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwabitangaje, ibitero byibasiye ububiko bw’ibisasu bya misile, ububiko bw’indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’ibikoresho bya radar byifashishwa mu kugenzura inkombe za Iran.
CENTCOM yavuze ko igitero Iran yagabye ku bwato bw’ubucuruzi cyarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano yari aherutse kugerwaho hagati y’impande zombi, bityo kikaba cyasabaga igisubizo cya gisirikare.
Ubuyobozi bw’izo ngabo bwanashyize hanze amashusho agaragaza intwaro zakoreshejwe mu kurasa ibyo birindiro.
Amerika ivuga ko atari ugusubukura intambara
Nubwo habaye ibi bitero, umwe mu bayobozi ba Leta ya Amerika yabwiye CNN ko iki gikorwa kidakwiye gufatwa nk’itangazo ryo gusubukura intambara yeruye hagati ya Washington na Tehran.
Uyu muyobozi yavuze ko igisubizo cya Amerika cyari kigamije gusa kwerekana ko ibikorwa bibangamira umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja bitazihanganirwa, aho kuba intangiriro y’ibitero byagutse nk’ibyabaye mu mezi ashize.
Iran ivuga ko na yo yasubije
Mu gihe Amerika yatangazaga ibyo bitero, umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), umwe mu nzego zikomeye za gisirikare muri Iran, watangaje ko na wo wagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri mu karere.
Ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byavuze ko ibyo bitero byari igisubizo ku byakozwe na Amerika, ariko kugeza ubu igisirikare cya Amerika ntikiraremeza ko hari ibitero byakigabweho.
Visi Perezida wa Amerika atanga ubutumwa bukomeye
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, wagize uruhare mu biganiro byagejeje ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati y’impande zombi, yavuze ko Amerika izakomeza gusubiza ibikorwa byose by’ihohoterwa.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Iran yemeye amasezerano yo guhagarika imirwano kandi Amerika ikayubahiriza.
Yongeyeho ko niba hari ibibazo Iran ifite ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, ikwiye kubikemura binyuze mu nzira z’ibiganiro aho gukoresha imbaraga za gisirikare.
Trump yavuze ko Iran yakoze “ikosa rikomeye”
Perezida Donald Trump yavuze ko igitero Iran yagabye ku bwato bw’ubucuruzi ari “ikosa rikomeye” ryarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano.
Mu butumwa yashyize ku rubuga Truth Social, yavuze ko Iran yohereje drones enye zigamije kugaba ibitero ku mato anyura mu muhora wa Hormuz.
Yavuze ko imwe muri zo yakubise ku gice cyo hejuru cy’ubwato bunini butwara imizigo, ikabwangiza, ariko bukomeza urugendo.
Nyuma, ubwo yabazwaga niba Amerika izagira ikindi gikorwa ikurikiza kuri icyo gitero, yasubije amagambo make agira ati: “Murabibona.”
Iran iracyafite ubushobozi bwa gisirikare
Perezida Trump yavuze ko nubwo Amerika yavuze ko ibikorwa bya gisirikare byayo byagabanyije ubushobozi bwa Iran, icyo gihugu kigifite ubushobozi bwo kugaba ibitero.
Yagize ati Iran “ntikiri gutsinda intambara”, ariko iracyafite ibikoresho bishobora guteza ibibazo, ari na yo mpamvu Amerika ikomeje gukurikirana ibikorwa byayo.
Umuyoboro wa Hormuz ukomeje kuba isoko y’impagarara
Umuhora wa Hormuz ni umwe mu miyoboro y’ingenzi ku isi unyuramo igice kinini cya peteroli n’ibindi bicuruzwa bitwarwa mu nyanja.
Mu masezerano aherutse kugerwaho hagati ya Amerika na Iran, impande zombi zari zemeranyije kongera gufungura uwo muyoboro kugira ngo ibikorwa by’ubwikorezi bisubire ku rwego byahozeho mbere y’intambara.
Ariko hakomeje kutumvikana ku buryo ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa.
Amerika ishimangira ko amato yose akwiriye kunyura muri uwo muhora nta yandi mabwiriza cyangwa amafaranga asabwa, mu gihe Iran ivuga ko ifite uburenganzira bwo kugena inzira amato anyuramo ndetse no gushyiraho amafaranga ku mato ayikoresha.
Ubwato bwangiritse ariko bukomeza urugendo
Amakuru atangwa n’Urwego rwo mu Bwongereza rukurikirana umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja (United Kingdom Maritime Trade Operations) agaragaza ko ubwato bwatewe bwakubiswe ku ruhande rwabwo, bikangiza igice kiyobora ubwato.
Nubwo bwangiritse, nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima, kandi nta mwanda wa peteroli cyangwa ibindi byangiza ibidukikije byatewe n’icyo gitero.
Icyo ibi bisobanuye ku mutekano wo mu karere
Ibikorwa bya gisirikare byabaye hagati ya Amerika na Iran byongeye kugaragaza ko nubwo hari amasezerano yo guhagarika imirwano, umwuka mubi hagati y’impande zombi utararangira.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Umuhora wa Hormuz ari inzira inyuramo ubucuruzi bwinshi bw’isi bituma ikintu cyose kihabereye kigira ingaruka ku biciro bya peteroli, ubwikorezi mpuzamahanga ndetse n’umutekano w’akarere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Kugeza ubu, impande zombi zikomeje gutangaza amagambo akomeye, mu gihe amahanga akomeje guhamagarira Amerika na Iran gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ibiganiro kugira ngo hatazongera kubaho intambara ishobora kugira ingaruka ku bukungu n’umutekano mpuzamahanga.
