Polisi ya Uganda yafashe abantu batatu bakekwaho kwiba no gucuruza telefone zirimo izoherezwaga mu Rwanda
Polisi ya Uganda yatangaje ko yakoze umukwabu wihariye wari ushingiye ku makuru y’ubutasi, ifata abantu batatu bakekwaho gukora ubujura no gucuruza telefone ziba zibwe. Muri icyo gikorwa hanagarujwe telefone zigendanwa 143 bikekwa ko zose zari zaribwe, kandi umubare munini muri zo ukaba ugizwe na telefoni zo mu bwoko bwa iPhone.
Nk’uko Polisi ya Kampala Metropolitan yabitangaje, aba bakekwa ni Tumusiime Derrick uzwi kandi ku izina rya Gana, Niyonzima Fabrice uzwi nka Sadat, na Kitoko Emmy. Bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.
Bacyekwaho guhindura ibiranga telefone mbere yo kuzigurisha
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iri tsinda ryakiraga telefone zabaga zaribwe, rikazikoraho impinduka zirimo gusimbuza cyangwa guhindura “motherboard” n’ibindi bice bifasha kumenya inkomoko yazo. Ibyo byakorwaga mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso mbere y’uko zigurishwa mu bindi bihugu.
Polisi ivuga ko nyuma yo guhindurirwa ibice by’ingenzi, izo telefone zajyanwaga ku masoko yo mu bihugu by’ibituranyi, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Rwanda.
Ibi bivuze ko bamwe mu baguzi baguraga telefone zakoreshejwe muri ibyo bihugu bashoboraga kuzigura batazi ko ari umutungo wibwe.
Bamaze kumenya ba nyiri telefone 20
Polisi yatangaje ko kugeza ubu imaze kumenya ba nyiri telefone 20 mu zafashwe. Abo baturage bagaragaje ibimenyetso byerekana ko bari baratanze ibirego kuri Polisi nyuma yo kwibwa telefone zabo, harimo nimero z’amadosiye y’ibyaha (police reference numbers), bituma habasha kwemezwa ko izo telefone ari izabo.
Abashinzwe iperereza bavuga ko bagikomeje gushakisha ba nyiri izindi telefone zisigaye no gukurikirana abandi bakekwa kuba bari muri uwo mutwe.
Abibwe iPhone basabwe kwitabaza Polisi
Polisi ya Kampala yasabye abaturage bose baba baribwe telefone zo mu bwoko bwa iPhone kandi bakaba barigeze kubimenyesha Polisi, kwegera Ishami rishinzwe Ubutasi mu by’Ubugizi bwa Nabi(Crime Intelligence Directorate).
Basabwe kujyana ibimenyetso bigaragaza ko ari bo ba nyirazo, harimo inyemezabuguzi cyangwa ibindi byemezo by’ubugure hamwe na nimero y’ikirego batanze, kugira ngo hafatwe umwanzuro kuyisubizwa.
Aba bantu batatu bafashwe baracyafungiye mu maboko ya Polisi. Nibura iperereza nirirangira bazashyikirizwa ubushinjacyaha, bakurikiranwe ku byaha bifitanye isano no kwakira umutungo ukomoka ku bujura, kuwuhindurira ibimenyetso no kuwucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nubwo Polisi ya Uganda itigeze itangaza umubare wa telefone zaba zarageze mu Rwanda, kuba iperereza rigaragaza ko igihugu kiri mu masoko ayo matsinda yakoreshaga bishobora gutuma abaguzi barushaho kwitondera aho bagurira telefone zakoreshejwe.
Abashinzwe umutekano bakunze kugira inama abaturage kugenzura inkomoko y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bagura, bakemeza ko bifite ibyangombwa kandi bitaturutse mu bikorwa by’ubujura, kugira ngo birinde igihombo cyangwa ibibazo by’amategeko mu gihe byagaragara ko byibwe.
Polisi ya Uganda yavuze ko izakomeza ibikorwa byo guhiga imitwe y’abajura n’abacuruza telefone zibwe, isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe bahuye n’ibyaha nk’ibi kugira ngo bifashe mu kubikumira.
