Umupfumu Rutangarwamaboko nyuma y’uko inzu ye ihiye yakeje abazimu bamwe ntibabyumva

Umupfumu Rutangarwamaboko yakeje abazimu nyuma y’uko inzu ye iherereye mu murenge wa Gisozi ifashwe n’inkongi kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 09 Gashyantare 2024 bitewe n’abasudiraga imireko insinga zigashya ubundi zigakongeza inzu yose. 

Ubutumwa yasangije abamukurikira kuri X. Yagize ati: “Ubuzima ni Umweru n’Umukara. Imana y’i Rda ishimwe yo n’Abazimu Bacu Batazima kuko nubwo Ingoro Ndangamuco n’Amateka yose yakongotse ariko twe turacyitsa kd nta n’undi wahagiriye ikibazo icyo aricyo cyose. Bazimyuriro Murakarama, @Rwandapolice Mwishyuke. U Rwanda Ruriho,Turiho”.

Bamwe mu bamukurikira kuri Twitter badahuje nawe ukwemera bavuze ko ntampamvu yo gukeza abazimu ahubwo bahiye. Nk’uwitwa Olga Kamanzi yamubajije. Ati: “Abazimu ubwo ntibahiye?”. Ariko hari n’ubundi butumwa bw’abantu bagiye bamwihanganisha. Rutindukanumurego yagize. Ati: “Impore cyane nshuti nk’Amaguru, rugira rugena amajya n’amaza, azongera agushoboze”.

Rutangwarwamaboko azwi nk’umuntu wiyita imandwa nkuru n’umupfumu w’u Rwanda. Inzu ye yahiye ni ingoro y’ubuzima bushingiye k’umuco, yakunze kuvuga ko akoreramo ibikorwa byo kwambaza abakurambere, imigenzo gakondo yakorwaga mu Rwanda rwo hambere .




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: