Umugabo yirukankiye kuri Polisi yambaye ubusa nyuma yo kugwa gitumo asambana n’umugore w’umusirikare

Habayeho ikinamico nyuma yuko umugabo yateye kuri sitasiyo ya polisi i Embakasi muri Kenya arira, asaba ubufasha, nyuma yo kugubwa gitumo asambanya umugore w’umusirikare mukuru wa Kenya (KDF).

Nk’uko amakuru asangirwa ku itsinda rya Facebook rizwi cyane ritangaza amakuru ku byaha riyobowe n’abapolisi, uyu musirikare yageze mu rugo atunguranye maze asanga umugabo ahugiye mu kurongora umugore we.

Uyu mugore wacaga inyuma umugabo we yakundaga kubeshya uyu mukunzi we wa rwihishwa ko umugabo we yapfiriye mugitero cya Dusit Terror, akamutumira murugo rwe rw’abashakanye, ariko umugabo yari muzima, ahugiye mu gukorera igihugu mu kigo cya Nanyuki.

Nkuko babivuga mugani, iminsi mirongo ine ye yageze ku mugoroba wo kuwa gatandatu nyuma yo gufatwa n’umusirikare ari kurya imbuto zibujijwe.

Uyu mugabo yirukiye kuri polisi yambaye ubusa nyuma y’uko umusirikare amwirukanye nk’imbeba, amutera ubwoba ko azamwica azira gukina n’umugore we.

@igicumbinews.co.rw