USA: Hari amajwi yaciye ku iposita yibwe

Ikigo cy’Iposita muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane cyatangarije umucamanza ko mu isesengura cyakoze, cyasanze hari ibihumbi by’impapuro z’itora z’abantu batoreye mu rugo bakazohereza bifashishije iposita ibizwi nka mail in ballot cyangwa absentee ballot zaburiwe irengero.

Icyo kigo cyatangaje ko hari impapuro z’itora z’abantu 4250 zaburiwe irengero muri Leta ya Pennsylvania na Carolina y’Amajyaruguru.

Imbere y’umucamanza i Washington kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’ikigo cy’iposita bwatangaje ko bishoboka ko haba harabayeho kwibeshya kw’abakozi b’iposita bazanaga izo mpapuro, kubera gukora bihuta bakibagirwa kubanza kubaruza mu buryo bw’ikoranabuhanga inyandiko bazanye kandi bazigejeje aho zigomba kugera.

Ikirego cyatanzwe n’Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta, NAACP Legal Defense and Educational Fun kigaragaza ko hari impapuro zigera ku bihumbi 150 abantu batoreyeho zaburiye mu maboko y’iposita hirya no hino mu gihugu mu matora ya Perezida yabaye tariki 3 Ugushyingo, kandi abaturage baramaze gutora.

Icyakora, icyo kirego ntabwo kigaragaza igihe izo mpapuro zohererejwe, abasesenguzi bakavuga ko zishobora kuba zaroherejwe igihe cyarenze ntizigere aho zari zoherejwe ku gihe.

Umuvugizi w’iposita, David Partenheimer yatangaje ko hejuru ya 97 % by’impapuro zagaragajwe mu kirego zatanzwe mbere y’uko igihe cyo gutora kirangira.

Ntabwo icyo kigo kiratangaza umubare w’impapuro z’itora zitabaruwe kubera ko zahageze zitinze.

Kubera icyorezo cya Coronavirus, abantu benshi muri Amerika bahisemo gukoresha uburyo bwo gutora bifashishije iposita. Byatumye Leta zimwe na zimwe zongera igihe cyo kwakira inyandiko z’abatoye bifashishije ubwo buryo, bapfa kuba bagaragaza ko batoye bitarenze tariki 3 Ugushyingo, umunsi amatora yabereyeho.

Perezida Donald Trump yakunze kurwanya ubwo buryo bwo gutora abantu bakoresheje iposita kuko avuga ko bushobora kuberamo amanyanga akibwa amajwi.

 

Ikigo gishinzwe iposita cyatangaje ko impapuro z’itora zaburiwe irengero, bishobora kuba byaratewe n’abakozi bazizanaga bihuta ntibibuke kwandika mu ikoranabuhanga ko zahageze

@igicumbinews.co.rw