Umugabo n’umugore bapfumuye kiliziya biba karisitiya kubera inzara

Umuryango wafashe icyemezo cyo gutobora Kiliziya biba karisitiya zari zibitsemo. Ibi byabaye kuwa mbere Tariki ya 19 Gashyantare 2024, mu karere ka Kalomo, mu gihugu cya Zambia nkuko bitangazwa na Radio Byta FM yo muri iki gihugu.

Umuyobozi w’umudugudu wa Jongolo, Bruno Munsaka uyu muryango utuyemo yabwiye Byta FM ko bakimara kubafata bavuze ko impamvu bibye karisitiya babitewe no gusonza kuko ntakintu cyo guteka bari bafite mu rugo.

Munsaka yavuze ko babajwe cyane no kumva abantu biba mu nzu y’Imana kubera inzara. Avuga ko mbere yo gufata icyo cyemezo bakagombye kubanza gufunguza mu baturanyi kugirango babahe icyo kurya.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: