Imurikabikorwa rya JADF i Gicumbi rikomeje gukurura imbaga; Umuyobozi w’Akarere aragaragaza icyaritandukanyije n’iryabanje

Akarere ka Gicumbi

Abayobozi mu karere ka Gicumbi bishimira umusaruro wagezweho

Mu gihe imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi (JADF) rikomeje kubera mu Karere ka Gicumbi, abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru bakomeje kuryitabira ari benshi. Abaryitabiriye bavuga ko uyu mwaka ryateguwe mu buryo burushijeho kunozwa ugereranyije n’iryabanje, ndetse rikaba ribafasha kumenya ibikorwa by’iterambere byagezweho no kwegera serivisi zitangwa n’inzego zitandukanye.

Imurikabikorwa rihuza ibigo bya Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, ibigo byigenga, amatsinda y’abikorera n’abanyabukorikori, bose berekana ibikorwa na serivisi batanga. Uretse kumurika ibyo bagezeho, iri murikabikorwa rinatanga amahirwe yo guhura n’abaturage, kwakira ibitekerezo byabo no kubasobanurira gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho yabo.

Abamurika ibikorwa bavuga ko ubwitabire buri kubafasha kongera abakiliya

Bamwe mu bamurika ibikorwa bavuga ko ubwitabire bw’abaturage buri kubagirira akamaro haba mu kumenyekanisha ibyo bakora no kongera isoko ryabo.

Collage VTC Kaitetsi, ikora inkweto z’impu zigezweho, yavuze ko imurikabikorwa ryabafashije guhura n’abakiliya bashya no kumenyekanisha ibicuruzwa byabo. Yagaragaje ko abantu benshi basura aho bamurikira, bakabaza amakuru ku bicuruzwa ndetse bamwe bakahita babigura.

Abacuruza ibinyobwa na bo bavuga ko ubucuruzi buri kugenda neza muri iri murikabikorwa. Bashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuba bukomeje gushyigikira ba rwiyemezamirimo binyuze mu kubaha urubuga rubafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo no kwagura amasoko.

Mayor wa Gicumbi: “Ni umwanya wo kwereka abaturage ibyo twagezeho”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, ubwo yatangizaga iri murikabikorwa, yavuze ko imurikabikorwa rifite intego yo kugaragariza abaturage ibikorwa byagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye no gukomeza kubegereza ubuyobozi.

Yagize ati: “Icyo turi hano dukora ni imurikabikorwa dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, kugira ngo twereke abaturage ba Gicumbi n’abandi bose badusura ibyo twagezeho muri uyu mwaka dusoje. Ni umwanya wo kwishimira ibyo twagezeho no kugaragariza abaturage ko ibyo twabemereye mu ntangiriro z’umwaka hari byinshi byamaze kugerwaho.”

Yongeyeho ko iri murikabikorwa ritanga amahirwe y’ibiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi, bikarushaho guteza imbere imiyoborere ishingiye ku muturage.

Ati: “Abaturage bemerewe kutwegera, kutubaza ibibazo bafite no gutanga ibitekerezo. Ni uburyo bwo kubereka ibyo twakoze, ariko kandi tunafata ingamba zo kurushaho kubisigasira no gukomeza guteza imbere Akarere.”

Ubuyobozi bushimira abafatanyabikorwa

Mu butumwa bwatangiwe muri iri murikabikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu bikorwa by’iterambere byagezweho mu mwaka ushize.

Bwavuze ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage ari bwo butuma gahunda z’iterambere zigerwaho, bunashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere kugira ngo inzozi bafite zigerweho.

Ibikorwa by’iterambere byagarutsweho

Mu byo Akarere ka Gicumbi kagaragaza nk’ibyagezweho harimo umusaruro mwiza mu kwitabira gahunda ya EjoHeza, ibikorwa remezo bikomeje gutezwa imbere, ndetse n’iterambere rigaragara mu rwego rw’imikino.

Mu rwego rwa siporo, abaturage bishimira ko Gicumbi FC yongeye gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ibintu benshi babona nk’ibyongera ishema ry’Akarere.

Hari kandi ibikorwa remezo birimo Sitade ya Gicumbi, ikomeje kwakira amakipe atandukanye mu myiteguro y’umwaka w’imikino mushya. Kugeza ubu, Rayon Sports iri kuyikoreraho imyitozo yo kwitegura shampiyona ya 2026–2027. Hari kandi amakuru avuga ko indi kipe ishobora kuyifashisha mu gihe kiri imbere, nubwo ayo makuru ataremezwa n’impande bireba.

Ubwitabire bukomeje kwiyongera

Ku munsi wa kabiri w’imurikabikorwa, umunyamakuru wa Igicumbi News wasuye ahantu hatandukanye hateganyirijwe ibikorwa by’imurikabikorwa yasanze umubare w’abaturage ukomeje kwiyongera.

Urubyiruko, abagore n’abakuru bari mu bakomeje gusura aho ibikorwa bimurikirwa, bamwe bagura ibicuruzwa, abandi bashaka amakuru kuri serivisi zitangwa n’ibigo bitandukanye. Abamurika ibikorwa bavuga ko uko iminsi igenda ishira ari ko ubwitabire burushaho kwiyongera, bikongera amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora.

Imurikabikorwa rya JADF ry’uyu mwaka rikomeje kugaragaza uruhare rwaryo mu guhuza abaturage n’inzego zibakorera, guteza imbere ubufatanye ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu Karere ka Gicumbi. Abaryitabira bavuga ko uretse kuba ari ahantu ho kumenyera ibikorwa by’iterambere, rinatanga amahirwe yo kuganira n’abayobozi no gutanga ibitekerezo byafasha mu iterambere rirambye ry’Akarere.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News