Zambia: Umugabo yagiye kwaka gatanya mu rukiko nyuma y’uko umugore we amusabye kwisiramuza
Urukiko rwa Matero Local Court ruherereye mu mujyi wa Lusaka muri Zambia rwatesheje agaciro ikirego cy’umugabo wasabaga gatanya, ahubwo rumugira inama yo kwisiramuza nyuma y’uko impande zombi zigaragaje kutumvikana ku bijyanye n’isuku n’ubuzima bw’imyororokere.
Uyu mugabo w’imyaka 32 witwa Christopher Mwale yari yareze umugore we Beatrice Sosala w’imyaka 28, amusaba gatanya avuga ko yakomeje kumutesha agaciro amusaba inshuro nyinshi kwisiramuza ndetse akabibwira bamwe mu bagize imiryango yabo.
Ikinyamakuru Kalemba cyo muri Zambia dukesha iyi nkuru kivuga ko Mu iburanisha, Mwale yavuze ko yumvise asuzuguwe cyane nyuma yo kumenya ko umugore we yabwiye bashiki be ndetse n’abo mu muryango we ko atarisiramuza. Yavuze ko ayo makuru yanageze kuri nyina, ibintu avuga ko byamuteye ipfunwe rikomeye.
Uyu mugabo yanagaragaje ko afite impungenge zo kwisiramuza, avuga ko hari abantu azi babikoze nyuma bakagira ibibazo mu buzima bwabo bw’imibonano mpuzabitsina cyangwa bakagira izindi ngaruka. Ni yo mpamvu yavuze ko atigeze afata icyemezo cyo kubikora.
Ku ruhande rw’umugore, Beatrice Sosala yabwiye urukiko ko impamvu yakomeje gusaba umugabo we kwisiramuza ari uko yari amaze igihe ajya kwa muganga kenshi kubera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Yavuze ko abaganga bamugiriye inama yo gushishikariza umugabo we kwisiramuza kuko bishobora kugira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwandura zimwe mu ndwara no guteza imbere isuku.
Mu iburanisha kandi, umugabo yashinje umugore we kutita ku isuku yo mu rugo n’iy’umubiri, avuga ko hari igihe urugo rwabaga rurimo umwanda ndetse ko atanyurwaga n’uko yitwaraga mu gihe cy’imihango.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza Harriet Mulenga yavuze ko impamvu zatanzwe n’umugabo zidahagije kugira ngo urukiko rutange gatanya. Ahubwo yamugiriye inama yo kwitabaza serivisi zo kwisiramuza ziboneka kwa muganga, akabikora akurikije amabwiriza y’abaganga ndetse akabanza gukira neza mbere yo gusubukura imibonano mpuzabitsina.
Umucamanza yanibukije ko kwisiramuza ari kimwe mu bikorwa bishobora gufasha mu isuku ndetse no kugabanya ibyago byo kwandura zimwe mu ndwara, nubwo bidasimbura izindi ngamba zo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yasabye kandi umugore na we kurushaho kwita ku isuku ye bwite ndetse no gukomeza kubaka urugo rushingiye ku bwubahane no kuganira ku bibazo aho kubishyira mu ruhame.
Urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zemewe n’amategeko zari zatanzwe zatuma urwo rugo rusenywa, bityo rusaba aba bombi gushakira ibisubizo ibibazo bafite binyuze mu bwumvikane no kubahiriza inama z’inzobere mu buzima.
Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi muri Zambia no ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku ruhare rw’isuku, ubuzima bw’imyororokere n’uburyo amakimbirane yo mu muryango akwiye gukemurwa.
