Amerika yongeye kugaba ibitero kuri Iran

USA VS IRAN

Hagaragaye umuriro hafi na Hormuz ku ruhande rwa Iran nyuma y'ibitero by'Amerika(Photo: Courtesy)

Amerika yongeye kugaba ibitero ku bice byo mu majyepfo ya Irani, nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko igihugu cye cyiteguye gusubiza ibikorwa cyise ibitero bya Irani ku mato y’ubucuruzi. Ibi byatumye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi urushaho gukaza umurego, mu gihe impande zombi zikomeje gutanga ubutumwa bukomeye.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Irani avuga ko mu ijoro ryakeye humvikanye ibisasu n’iturika rikomeye mu turere two mu majyepfo tw’icyo gihugu, turimo Sirik, Bandar Abbas, Konarak na Chabahar. Utwo duce turi hafi y’Umuhora wa Hormuz, inzira y’amazi ifite akamaro gakomeye mu bucuruzi mpuzamahanga bw’ibikomoka kuri peteroli.

Nyuma y’ibi bitero, Perezida Donald Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social avuga ko ibyo bikorwa ari igisubizo ku gitero Amerika ishinja Irani kugaba ku mato y’ubucuruzi. Yongeye kuburira ko niba Irani yakongera kugaba ibindi bitero, igisubizo cy’Amerika kizaba gikomeye kurushaho.

Ibihugu byo mu Kigobe byashyizeho ingamba z’umutekano

Mu gihe amakuru y’ibitero yakwirakwizwaga, ibihugu byo mu Karere k’Ikigobe cy’Abarabu na byo byatangaje ko byafashe ingamba zo gukaza umutekano.

Muri Bahrain, abaturage bo mu murwa mukuru Manama batangaje ko bumvise urusaku rw’ibiturika, mu gihe Koweït yatangaje ko inzego zayo z’umutekano zafashe ingamba zo gukurikirana no guhagarika ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote (drones) bivugwa ko byari byerekeje muri ako karere. Qatar na yo yasohoye umuburo usaba abaturage gukomeza kuba maso no gukurikiza amabwiriza y’umutekano.

Irani ivuga ko itazemera iterabwoba

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Irani, Mohammad Bagher Ghalibaf, yatangaje ko igihugu cye kitazemera ibikorwa byo kugishyiraho igitutu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, yavuze ko Amerika itarasobanukirwa ko gukoresha iterabwoba no kutubahiriza amasezerano bidashobora gutuma Irani ihindura imyanzuro yayo.

Yagize ati: “Nimurasa natwe tuzarasa.”

Yanongeyeho ko uburyo bwo kugenzura urujya n’uruza rw’amato anyura mu Muhora wa Hormuz buzagenwa n’inyungu za Irani, atari igitutu cy’ibindi bihugu.

Amerika ivuga ko igamije kurinda urujya n’uruza rw’amato

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ibitero byagabwe byari bigamije kugabanya ubushobozi bwa Irani bwo guhungabanya urujya n’uruza rw’amato y’ubucuruzi anyura muri Hormuz.

Mu itangazo ryabwo, CENTCOM yavuze ko ibyo bikorwa ari ubutumwa bwo kwereka Irani ko ibitero ivugwaho kugaba ku mato y’ubucuruzi n’abakozi bayo bidashobora kwihanganirwa.

Haravugwa ibyangiritse mu bice bitandukanye

Ibinyamakuru byo muri Irani byatangaje ko muri Bandar Abbas humvikanye ibisasu byinshi, mu gihe hari amakuru avuga ko ibisasu bya misile byibasiye ibice bya Sirik na Jask.

Hari kandi amakuru avuga ko ibisasu byageze ku kirwa cya Abu Musa, kimwe mu birwa bimaze imyaka myinshi bivugwaho amakimbirane hagati ya Irani n’Igihugu c.ya Leta z’Unze Ubumwe za Abarabu (UAE), aho buri ruhande rukomeza kukiyitirira.

Nubwo kugeza ubu ubuyobozi bwa Irani butaratangaza umubare nyawo w’ibyangiritse cyangwa ababa baguye muri ibyo bitero, ibitangazamakuru byaho byavuze ko umuriro wadutse mu kigo cya gisirikare gifitanye isano n’umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) mu gace ka Bushehr, ndetse ko mu mujyi wa Chabahar habaye ikibazo cy’ihagarara ry’umuriro w’amashanyarazi.

Umwuka ukomeje kuba mubi

Uku guhangana gukomeje hagati ya Amerika na Irani ni ko gukomeye kurusha uko byari bimeze mu bihe bya vuba, aho impande zombi zikomeje gusubizanya ibikorwa bya gisirikare n’amagambo akakaye.

Abasesenguzi mu bya dipolomasi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’ibitero bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati ndetse no ku bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane kubera akamaro k’Umuhora wa Hormuz mu gutambutsa peteroli n’ibindi bicuruzwa.

Kugeza ubu, nta kimenyetso kiragaragaza ko impande zombi ziteguye kugabanya umwuka mubi, mu gihe amahanga akomeje guhamagarira Amerika na Irani kwirinda ibikorwa byakurura intambara yaguka mu karere.