Ghana yanze kwakira uruzinduko rwa Perezida wa Afurika y’Epfo kubera Abaturage b’Igihugu cye bibasiye abanyamahanga
Guverinoma ya Ghana yatangaje ko itazakira uruzinduko rwa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, rwari ruteganyijwe mu ntangiriro za Kanama 2026. Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko umwuka mubi ukomeje guterwa n’ibitero byibasira abanyamahanga (xenophobia) muri Afurika y’Epfo, by’umwihariko bikibasira abaturage ba Ghana n’abandi bakomoka mu bindi bihugu bya Afurika.
Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi hagati y’ibihugu byombi avuga ko Ghana yabonye ko kwakira urwo ruzinduko muri iki gihe byashoboraga gutuma ibibazo biri hagati y’impande zombi birushaho gukara, cyane cyane mu gihe abaturage bayo bakomeje kugaragaza impungenge ku mutekano wa benewabo baba muri Afurika y’Epfo. Nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Ghana, umutekano n’uburenganzira bw’abaturage bayo biri mu byo igihugu gishyira imbere kurusha ibindi.
Ibi bibaye nyuma y’amezi menshi Afurika y’Epfo ihanganye n’imyigaragambyo n’ibikorwa byibasira abanyamahanga. Muri iyo myigaragambyo, amaduka y’abimukira yarasahuwe, bamwe barakubitwa, abandi bahatirwa kuva aho batuye. Ghana ivuga ko abaturage bayo basaga 1,000 bamaze gutahuka bavuye muri Afurika y’Epfo, mu gihe abandi amagana bakomeje kwiyandikisha kugira ngo na bo bafashwe gutaha.
Ikindi cyakajije umurego w’aya makimbirane ni urupfu rw’Umunya-Ghana rwabereye mu gace ka Cape Town. Ghana ivuga ko uwo muturage yishwe mu bikorwa bifitanye isano n’ibitero byibasira abanyamahanga, ndetse isaba iperereza ryimbitse n’ubutabera. Gusa inzego za polisi muri Afurika y’Epfo zavuze ko amakuru zifite agaragaza ko urwo rupfu rwaba rwaraturutse ku byaha bisanzwe bifitanye isano n’ubwambuzi no gusoresha ku gahato, aho kuba rwari rufitanye isano n’imyigaragambyo yo kwanga abanyamahanga.
Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, umuvugizi wa Perezida Ramaphosa yavuze ko nta busabe bwihariye bwari bwatanzwe bwo gukora uruzinduko rwa Leta nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Ghana. Ahubwo yavuze ko ibiganiro byari biri gutegurwa byari ibya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi (Bi-National Commission), kandi ko impande zombi zizakomeza kuganira binyuze mu nzira za dipolomasi kugira ngo hazashakwe igihe gikwiriye cyo kongera guhura.
Nubwo habayeho uku kudindira kw’imikoranire ya dipolomasi, ibihugu byombi byagaragaje ko bitifuza ko umubano wabyo wangirika burundu. Ghana ishimangira ko izakomeza kubungabunga umubano wayo na Afurika y’Epfo, ariko igasaba ko hafatwa ingamba zifatika zo kurinda abanyamahanga no gukurikirana abagize uruhare mu bikorwa by’urugomo.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo cya Ghana gishobora kongera igitutu kuri Afurika y’Epfo kugira ngo irusheho gukaza ingamba zo guhashya ibikorwa bya xenophobia, ikibazo kimaze imyaka myinshi kivugwaho kandi cyakunze guteza umwuka mubi hagati yayo n’ibindi bihugu bya Afurika. Mu bihe bya byashize, ibihugu birimo Ghana, Nigeria, Mozambique n’ibindi byagiye byamagana ibi bitero ndetse bitangira no gufasha abaturage babyo gutaha kubera impungenge z’umutekano.
