Gicumbi: Abaturage bishimiye kwakira ibiraro bitandatu byitezweho koroshya ingendo n’iterambere
Abaturage bo mu Mirenge ya Giti, Mutete na Bwisige mu Karere ka Gicumbi bagaragaje ibyishimo nyuma yo gutaha ku mugaragaro ibiraro bitandatu byubatswe mu rwego rwo kubafasha gukora ingendo zizewe no guteza imbere ubuhahirane n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, uyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Madamu Uwera Prafaite, ari kumwe n’inzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Muri icyo gihe kandi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vienney, nawe yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Bwisige mu gutaha ikiraro cya Ndayabana.
Abaturage benshi bari bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko ibi biraro bibafitiye akamaro gakomeye, cyane cyane mu koroshya ingendo no kongera umutekano w’ababikoresha.
Ibiraro byatashywe
Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga hatashywe ibiraro birimo ikiraro cya Kagogo giherereye mu Murenge wa Giti, ibiraro bya Gihazi, Rugabano na Rwafandi byo mu Murenge wa Mutete, ndetse n’ikiraro cya Ndayabana cyo mu Murenge wa Bwisige.
Ibi biraro biteganyijwe gufasha abaturage kugera ku masoko, ku bigo by’amashuri, ku mavuriro no mu zindi serivisi zitandukanye mu buryo bworoshye kandi butekanye.
Abaturage bavuga ko ibikorwaremezo bishya bibahaye icyizere
Abaturage bo mu Murenge wa Giti bavuga ko kubaka ikiraro cya Kagogo ari intambwe ikomeye iteza imbere imibereho yabo.
Umukecuru w’imyaka 74 yabwiye Igicumbi News ko yishimiye cyane ibikorwa by’iterambere bimugezeho.
Yagize ati: “Mfite imyaka 74 ariko ndishimiye cyane kubera iki kiraro. Niyubakiye inzu, mpabwa amatara ya nkunganire, ubu ncana amatara akaka. Ni yo mpamvu nkwitumiye ngo umbwirire Perezida wa Repubulikango Imana izakomeze imuhe umugisha.”
Undi muturage yavuze ko mbere abaturage banyuraga ahantu hateje impungenge, ariko ko ubu bagiye kujya bakora ingendo batekanye.
Ati: “Twari tumaze igihe twifuza kubona ikiraro nk’iki. Ubu tuzajya dukora ingendo zacu twisanzuye kandi dutekanye. Turashimira ubuyobozi bwadufashije kugera kuri ibi bikorwa.”
Abakoraga muri uyu mushinga barsvuga ko wabafashije kwiteza imbere
Mu Murenge wa Mutete, bamwe mu baturage bakoze imirimo yo kubaka ibi biraro bavuga ko amafaranga bavuyemo yabafashije guteza imbere imibereho yabo.
Umwe mu bagore baganiriye na Igicumbi News yagize ati: “Nishimiye ko nakoze muri uyu mushinga. Amafaranga nahawe yatumye nigurira igitenge kandi ubu ndakambara nkajya mu muhanda nkiriwe neza. Turashimira Perezida wa Repubulika n’ubuyobozi bw’Akarere bwatumye tubona iki kiraro.”
Ikiraro cya Gihazi kiri mu Murenge wa Mutete gifite akamaro kihariye kuko gihuza uwo murenge n’Imirenge ya Ntarabana na Burega yo mu Karere ka Rulindo, bikoroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Ubuyobozi busaba abaturage kubungabunga ibikorwaremezo
Madamu Uwera Prafaite yasabye abaturage gufata neza ibi biraro no kubirinda kwangirika, agaragaza ko ari umutungo rusange ugomba kurindwa.
Yagize ati: “Iyo tubashyikirije ibikorwaremezo nk’ibi tuba tubasaba kubifata neza kuko ari ibyanyu. Twirinde kubihindura ibimoteri cyangwa ngo hagire ubisenya. Kubungabunga ibikorwaremezo ni inshingano za buri muturage.”
Yanibukije ko kubaka ibi biraro biri mu mihigo y’Akarere yasojwe mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2026, anashishikariza abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Asaga miliyoni 941 Frw ni yo yakoreshejwe mu cyiciro cya mbere
Imibare yatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe mu kubaka ibi biraro mu cyiciro cya mbere ari menshi. Ikiraro cya Kagogo cyatwaye 139.290.633 Frw, Ikiraro cya Ndayabana cyatwaye 179.659.543 Frw, naho Ibiraro bya Rugabano, Kamahoro na Gihazi byatwaye byose hamwe 622.538.990 Frw.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo, ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko hari ibindi biraro bikiri kubakwa, bikazatahwa mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga.
Abaturage bavuga ko ibi bikorwa bizakomeza kubafasha mu buzima bwa buri munsi, bikanoroshya ubuhahirane n’itumanaho hagati y’imirenge itandukanye, bityo bikihutisha iterambere ry’Akarere ka Gicumbi.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
