Hasojwe imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere rya Gicumbi, abaturage n’abamurika ibikorwa bishimira umusaruro risize

IMG-20260711-WA0116

Akarere ka Gicumbi kasoje imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ryari rimaze iminsi itatu rihuza ibigo bya Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo n’abaturage. Abaryitabiriye bavuga ko ryababereye umwanya mwiza wo kumurika ibikorwa, gushaka amasoko mashya no gusangira ubunararibonye.

Iki gikorwa cyasojwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026, aho abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gicumbi n’ahandi begereye akarere bitabiriye ku bwinshi. Mu minsi itatu ryamaze, abantu basuye ahamurikirwaga ibikorwa bitandukanye birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubukorikori, ubucuruzi, ikoranabuhanga ndetse n’izindi serivisi.

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryari rifite intego yo kugaragaza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere, guteza imbere ubucuruzi no guhuza abatanga serivisi n’abazikeneye. Ryabaye kandi umwanya wo kugaragaza amahirwe y’ishoramari n’uburyo abaturage bashobora kungukira ku bikorwa bibera mu karere.

Philbert Nyirimanzi, umwe mu bacuruzi bitabiriye imurikabikorwa, yavuze ko uyu mwaka wabaye mwiza ugereranyije n’iyabanje. Uyu rwiyemezamirimo ufite restaurant na Bar mu mujyi wa Byumba yavuze ko umubare w’abasuye aho yamurikiraga ibikorwa wari ushimishije, bikaba byaramufashije kugurisha ibicuruzwa byinshi no kumenyekanisha serivisi atanga.

Yagize ati: “Uyu mwaka twabonye abakiriya benshi kurusha uko byagenze mbere. Abantu bagiye basura aho twamurikiraga ibikorwa, bagasobanurirwa ibyo dukora kandi hari n’abahise bagura. Bitanga icyizere ko ibikorwa nk’ibi bifasha abacuruzi kwagura isoko no kwegera abakiriya.”

Abasuye imurikabikorwa na bo bagaragaje ko ryababereye umwanya mwiza wo kumenya ibicuruzwa na serivisi zitandukanye, ndetse bamwe bavuga ko bahabonye amakuru abafasha gutangira cyangwa guteza imbere ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Mu muhango wo gusoza iri murikabikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye abaturage, abafatanyabikorwa n’abamuritse ibikorwa ku ruhare bagize mu gutuma iki gikorwa kigenda neza.

Yagaragaje ko Akarere ka Gicumbi gakomeje gutera imbere mu buhinzi n’ubworozi binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije kongera umusaruro. Yasobanuye ko guhuza ubutaka, gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire byagize uruhare mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, bityo bikagira uruhare ku mibereho myiza y’abaturage.

Yanavuze ko ibihingwa ngengabukungu birimo ikawa n’icyayi bikomeje kugira uruhare mu kongera amafaranga yinjira mu miryango myinshi yo muri Gicumbi. Yongeye gushimangira ko ibikorwa byo kurwanya isuri no kubungabunga ubutaka bikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

Yagize  Ati: “Nka Karere k’icyaro dukora ubuhinzi n’ubworozi, icyo dushima ni uko umusaruro wiyongereye bitewe na gahunda nziza Leta yashyizeho yo guhuza ubutaka, abaturage bagashyira hamwe bakemeza ibihingwa bagomba guhinga, Leta ikabunganira mu mafumbire n’imbuto nziza, bigatuma bagira umusaruro mwiza.

yakomeje agira ati: “Ibihingwa by’ikawa na byo byagiye bizamura imibereho y’abaturage. Gusa iyo mvuze ku ikawa, icyayi n’ibindi, ntabwo bimbuza gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku bikorwa by’iterambere twagezeho hano i Gicumbi. Harimo no kurwanya ibibazo twahuraga na byo byaterwaga n’imyuzure, dutera icyayi kigafata ubutaka ku buryo butagitwarwa n’isuri. Abaturage kandi bakomeje gushinganisha ibihingwa byabo ndetse n’amatungo yabo.”

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere no gukorana n’inzego zitandukanye mu bikorwa bigamije iterambere rirambye. Yashimye kandi uruhare rw’abafatanyabikorwa bafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere.

Mu myaka ishize, Akarere ka Gicumbi kagiye kugaragara mu turere twitwaye neza mu mihigo y’Igihugu. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buzubakira ku byagezweho kugira ngo imurikabikorwa ritaha rizabe rifite udushya twinshi kurushaho kandi rikomeze gukurura abamurika ibikorwa n’abarisura.

Usibye ibikorwa by’ubucuruzi n’ubumenyi byaranze iri murikabikorwa, abaturage banasusurukijwe n’ibitaramo by’imyidagaduro byabereye aho ryabaga, aho abahanzi batandukanye barimo Bull Dog bataramiye abitabiriye, bituma umunsi wo gusoza urangira mu byishimo.

Abitabiriye bavuga ko imurikabikorwa nk’iri rifasha guteza imbere ubuhahirane, kumenyekanisha ibicuruzwa bikorerwa mu karere no kongera ubufatanye hagati y’abaturage, abikorera n’inzego za Leta mu rugendo rugamije iterambere ry’Akarere ka Gicumbi.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News