RED TABARA yatangaje ko yateye mu Burundi

Umutwe w’inyeshyamba wa RED TABARA watangaje ko wateye mu gihugu cy’u Burundi mu ijoro ryacyeye. Nk’uko wabyemeje ubinyujije k’urubuga rwa X aho wavuze ko mu ijoro rya Tariki 25 Gashyantare 2024 wateye ibirindiro bya Gisirikare bimwe biri ahitwa Mpande ndetse n’ikindi kiri ahitwa Chez Ndombolo. Ibyo birindiro byose biri i Buringa muri komine Gihanga mu Ntara ya Bubanza.

Mu mashusho RED TABARA yakwirakwije k’urubuga rwayo rwa X yavuze ko yishe abasirikare batandatu ba Leta ifata n’ibikoresho bya gisirikare ndetse muri ako gace inasenya icyicaro cy’Ishyaka CNDD-FDD riri k’ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi. yakomeje ivuga ko igiye gukaza ibitero kugeza ubutegetsi bwa CNDD-FDD buhagaritse iterabwoba bukorera abaturage kandi bukemera n’ibiganiro.

K’uruhande rwa Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza kuri ibi bitero. Gusa ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko iki gitero cyahitanye abaturage batari munsi y’icumi ndetse c’abasirikare batari munsi ya batanu. Cyanatangaje ko cyavuganye n’abayobozi b’inzego z’ibanze z’aho byabereye bavuga ko abateye baje bambaye imyenda y’Ingabo z’u Burundi kandi banishe abaturage bari bari ku kiriyo.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: