U Rwanda ruvuga ko ibyo rushinjwa n’u Burundi ‘bigamije kurangaza amahanga’

Ubutegetsi mu Rwanda buvuga ko butatangajwe n’amagambo akomeye ya leta y’u Burundi ashinja u Rwanda kugaba igitero ku Burundi, ibirego nk’ibyo ngo byahereye mu mwaka wa 2015.

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yabwiye BBC ko kuba u Burundi bwarandikiye ibihugu byo mu karere, umuryango w’ubumwe bw’Afurika na ONU “nta kimenyetso na kimwe” butanga, “biba biteye ikibazo”.

Leta y’u Burundi yavuze ko abayiteye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 rishyira iya 17 y’uku kwezi baturutse mu Rwanda kandi ko ari ho basubiye ndetse ko bari bitwaje ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru.
Ku munsi w’ejo, Prosper Ntahorwamiye, umunyamabanga wa leta y’u Burundi akaba n’umuvugizi wayo, yavuze ko niba nta gikozwe ku bushotoranyi bw’u Rwanda, umutekano w’akarere ushobora guhungabana.

Bwana Nduhungirehe yabwiye BBC ko iyo u Burundi buvuze ibyo hari ibyo buba bwirengagije.
Ati: “Mu kuvuga ubusugire bw’igihugu, mu kuvuga kurengera umutekano, bibagiwe yuko mu mezi ashize hari ibitero bitandukanye byagiye biterwa mu Rwanda n’umutwe witwaje intwaro, umutwe w’iterabwoba witwa FLN…”
Yongeyeho ko akanama k’impuguke ka ONU na ko kemeje ibyo by’ubufasha u Burundi bivugwa ko buha imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FLN urwanya ubutegetsi mu Rwanda.
Mu gihe cyashize, u Burundi bwahakanye ibyavugiwe mu rukiko na Callixte Nsabimana ‘Sankara’ – wari umuvugizi w’uwo mutwe akaza gufatwa akajyanwa mu Rwanda – wavuze ko uterwa inkunga n’u Burundi.

Ati: “Ibyo rero ni cyo kibazo nyamukuru gihari, ubwo wenda itangazo ry’ejo [rya leta y’u Burundi] rikaba ryari rigamije kurangaza [amahanga] – icyo bita ‘diversion’ – ku kibazo nyamukuru kiri mu karere”.

Yongeyeho ko nk’uko u Rwanda rwabivuze “inshuro nyinshi, twe turifuza amahoro mu karere, turifuza ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu”.

“Ariko ikintu kimwe gusa dukomeyeho ni ikijyanye n’ubusugire bw’igihugu, ni ikijyanye n’umutekano w’Abanyarwanda, kandi ibyo ngibyo tukaba tuzabiharanira”.
Yavuze ko iyo baruwa u Burundi bwandikiye amahanga nta mpungenge iteye u Rwanda kuko atari ubwa mbere leta y’u Burundi iyandikira, kandi ko buri gihe biba bigamije “kurangaza”.

●BBC

@igicumbinews.co.rw