Rwanda: Polisi yatangaje ibituma Coronavirus yiyongera nuko byakwirindwa

Hashingiwe ku ingenzura Polisi y’u Rwanda imaze gukora ku cyorezo cya COVID-19 mu mezi ane ashize kigaragaye mu Rwanda, bigaragara ko hari imyitwarire imwe n’imwe ituma iki cyorezo gikomeza gukwirakwira mu gihugu ndetse kigatwara ubuzima bwa bamwe. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yongera gukangurira abantu guhindura imyitwarire bakubahiriza amabwiriza yose Leta itanga agamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aravuga ko hari bamwe mu baturarwanda bagifite imyitwarire yongera ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19 nko kutambara agapfukamunwa, kutubahiriza amasaha y’ingendo n’andi mabwiriza atandukanye.

 

Yagize ati   “ Ibibazo bigaragara cyane cyane harimo kutambara agapfukamunwa, kutubahiriza amasaha y’ingendo haba abanyamaguru ndetse n’abagendera mu binyabiziga, n’abafungura utubari bitemewe. Imyitwarire nk’iyi yongera ibyago byinshi byo kuba wakwandura COVID-19 kurusha igihe cya guma mu rugo, ndetse n’igihe ingendo zari zemewe mu ntara no mu mujyi wa Kigali gusa.”

CP Kabera yagarutse no kubindi bintu birimo kugaragara mu gutiza umurindi ikwirakwira rya Koronavirusi cyane imyitwarire ishingiye ku muco nko gusurana no gutegura ibirori. Yakanguriye abaturarwanda kubicikaho kuko biri mu bituma muri iyi minsi hagaragara imwe mu midugudu, utugari n’imirenge bisubizwa muri gahunda ya #GumaMuRugo.

Ati  “Bimwe mu bintu birimo kugaragara mu bitiza umurindi ikwirakwira ry’iki cyorezo, harimo gusurana mu ngo, gukora ibirori mu ngo ndetse no gusabana hagati mu miryango cyangwa mu baturanyi. Ibi byose Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abaturarwanda kubicikaho kuko uretse ko bituma hari nk’imirenge, utugari n’imidugudugu bisubira muri gahunda ya #GumaMuRugo, bishobora no gusubiza igihugu cyose muri iyi gahunda kandi turabizi neza ko ntawe ubyifuza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yibukije abantu kumva ko mu gihe Leta ikomeje gusubukura  ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubukungu, ubukerarugendo, insengero n’ibindi, ataricyo gihe cyo kwirara ahubwo ni ukugira ngo bibafashe mu mibereho yabo myiza no guteza imbere igihugu. Yanasabye abemerewe gufungura insengero kubahiriza amabwiriza bahawe nta gahato.

Yagize ati  “ Mu gihe amabwiriza mashya yemerera insengero gukora ariko hubahirijwe ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, turasaba abakirisitu kumva inshingano zabo zirimo gufata amabwiriza bakayubahiriza nta gahato kuko biri mu nyungu z’abaturarwanda muri rusange.”

CP Kabera yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kugeza ubu umuti n‘urukingo bya COVID-19 ari ukubahiriza amabwiriza Leta itanga, kandi akubahirizwa  ku kigero cy’ijana ku ijana kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru.

Ati  “Kwirinda iki cyorezo  si ukubahiriza amabwiriza 80% cyangwa 90%  ahubwo ni ukuyubahiriza 100%. Kwambara agapfukamunwa ntabwo ukambara rimwe ngo ubundi usibe cyangwa ukambare nabi, gukaraba intoki bigomba gukorwa inshuro nyinshi zishoboka n’amazi meza ndetse n’isabune, guhana intera bigomba kuba umuco, buri muntu agomba kubahiriza amasaha y’ingendo ku buryo ibyo akora byose abikora mu gihe cyateganyijwe.”

Yashimiye abakomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza amabwiriza ya Leta kandi banabigize umuco, yanashimiye abatanga amakuru amanywa n’ijoro bigaragara ko gahunda ya  #NtabeAriNjye bayigize iyabo,abasaba gukomereza aho.

Kugeza ubu mu Rwanda icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 5, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iherutse gutangaza ko iki cyorezo cyateje ibibazo mu bukungu aho umusaruro w’ubuhinzi wagabanutseho 3%, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 16% kubera ko ingendo mpuzamahanga zakomwe mu nkokora na COVID-19.

@igicumbinews.co.rw