Rwanda: Igiciro cya Lisansi cyazamutse

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu byiyongereho amafaranga 10 Frw kuri litiro ya lisansi mu gihe mazutu yo yagabanyutse.

Ibiciro bishya byatangajwe bigena ko litiro ya lisansi guhera ku wa 4 Ugushyingo 2020 izajya igura amafaranga 976 Frw kuri litiro mu gihe ubusanzwe yari kuri 966 Frw. Mazutu yo yaguraga amafaranga 943 Frw kuri litiro igiciro cyayo cyagabanyutse kigera kuri 923 Frw.

Hari hashize amezi abiri ibiciro bidahinduka kuko ibyakoreshwaga kugeza ubu byari byatangiye gukoreshwa ku wa 3 Nzeri. RURA yatangaje ko iri hinduka ry’ibiciro ryatewe n’ihinduka ry’ibiciro bya lisansi na peteroli ku rwego mpuzamahanga.

Ku wa 2 Ugushingo, umunsi wasojwe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamutse ku isoko mpuzamahanga. Peteroli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yagabanyutseho 6% mu giciro, ariko kuri uyu wa Mbere umunsi wasojwe izamutseho 2.8%, ku buryo akagunguru kagurwaga $36.81.

Mu cyumweru gishize ibiciro byamanutseho 10%, ari naryo gabanuka rikomeye ryabaye mu cyumweru guhera muri Mata uyu mwaka. Ni cyo giciro gito peteroli yaguzweho mu mezi atandatu ashize, ubwo ibintu byari byazambye kubera za guma mu rugo hirya no hino, ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli rikagabanuka.

Ibikomoka kuri peteroli byatangiye umwaka bigurwa hejuru ya $60, ariko biza kumanuka cyane kugeza ubwo ku wa 20 Mata ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiciro cy’akagunguru ka peteroli icukurwa muri icyo gihugu (West Texas Intermediate, WTI) cyageze munsi y’idolari zeru.

@igicumbinews.co.rw