Rwamagana: Gitifu ushinjwa gukubita abatarishyura mituweli yahagaritswe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, Havugimana Emmanuel, yahagaritswe ku mirimo ye nyuma y’aho ashinjwe guhohotera abaturage ayoboye.

Muri iki cyumweru bamwe mu baturage bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko abatarishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza Havugimana abakubita, bagasaba ko inkoni zasimbuzwa ikindi gihano.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwakurikiranye iki kibazo, bwanzura kumuhagarika kubera “guhutaza abaturage”, bwizeza ko buzakomeza kwimakaza “imiyoborere myiza iteza imbere abaturage.”

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ngo aduhe amakuru arambuye, ariko ntiyitaba telefoni, asubiza ko ari mu nama, tumwoherereza ubutumwa bugufi atarasubiza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yahamirije Imvaho Nshya ko iby’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya “birimo gucukumburwa n’inzego zibishinzwe.”

Mufulukye yongeyeho ko “nibigaragara ko ibyavuzwe ari byo azabibazwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Umunyamakuru yamubajije niba nta makosa yaba yakozwe mu guhagarika uyu muyobozi mu gihe icukumbura ku bimuvugwaho ritararangira, abazwa kandi niba yasubizwa mu kazi bigaragaye ko yabeshyewe.

Mufulukye yasubije ati, “Kuva mu nshingano kwe bijyanye n’intege nke yari afite mu mikorere, ntabwo ari uko hari amakuru y’uko yakubise abaturage kuko ni icyaha, cyokora wenda mwaba mwibaza impamvu bihuriranye.”

Twagerageje kuvugana Havugimana uvugwaho gukubita abaturage no guhagarikwa ku mirimo ye ariko ntiyitaba telefoni.

Havugimana si we muyobozi wa mbere uvuzweho gukubita abo ayobora.

Nanone mu Karere ka Rwamagana, mu Kuboza 2017 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishori mu Murenge wa Nyakariro, yavuzweho gukubita abaturage akabagira intere kubera kutishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Muri Kamena 2016, Kaboneka Francis wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yirukanye mu ruhame umuyobozi w’umurenge n’uw’akagari mu Karere ka Ngororero baregwaga gukubita abaturage.

Kaboneka yirukanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, Mbanjimbere Innocent ndetse na Nyiramahoro Marie Chantal wayoboraga Akagari ka Bugarura, mu Karere ka Ngororero.

Mu mpera za Kanama 2018, Niyonshima Alexandre wayoboraga Akagari ka Rukambura ko mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa abaturage abahora ko batagiye ku irondo.

Nyuma y’aho gato, mu Gushyingo 2018, Dusingizimana Emamnuel wayoboraga Akagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe yatawe muri yombi akurikiranweho gufungira abaturage 11 mu kagari akanabakubitiramo.

Source imvahonshya