RIB yataye muri yombi abanyamakuru babiri

Ku ifoto uhereye ibumuso ni Byansi Baker na Nshimyumukiza Janvier

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abanyamakuru babiri, Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier, bakurikiranweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi banga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 no guhohotera abashinzwe kuyubahiriza.

Amakuru avuga ko bombi bafashwe kuri uyu wa Kane barenze ku isaha ya saa tatu z’ijoro, abantu bagomba batakiri mu nzira bagenda nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Guverinoma.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na RIB yavuze ko “yafunze Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier, bombi ni abanyamakuru bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi banga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya #COVID-19 no guhohotera abashinzwe kuyubahiriza.”

Yakomeje iti “Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo umunyamakuru Byansi yashyize ifoto kuri Twitter yambaye amapingu, yongeraho ko yafashe amafoto y’uburyo abapolisi bubahirizaga gahunda yo kuba nta bantu bakiri mu nzira nyuma ya saa tatu.

Polisi yahise isubiza ivuga ko yafashwe ari kumwe n’abandi bantu bari mu nzira bagenda muri Remera nyuma ya saa tatu z’ijoro.

Yakomeje iti “Wasabye ko ufatwa mu buryo bwihariye, ubwira nabi abapolisi ko uri umunyamakuru ndetse ko ku gufata batazi ibyo barimo”.

Polisi ivuga ko yakomeje kwitwara nabi ubwo bamusobanuriraga ko nta mpamvu yumvikana ituma adafatwa kimwe n’abandi, cyane ko bose bari barenze ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News