RDC: Umuturage bamutwitse arashya arakongoka bamuziza ko yafotoye ingabo za FARDC

Umuturage wo mu gace ka Mugunga ahazwi nko Kimachini mu mujyi wa Goma muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Conga(RDC) yatwitswe n’abaturage bagenzi be bamurunzeho amapine n’inkwi barangije bamumenaho Lisansi arashya arakongoka bamuziza ko yafashe amashusho y’Ingabo za Repebulika Iharanira Demokarasi(FRDC) zari zirimo zitambuka mu gace batuyemo.

Daniel Michombero umunyamakuru ubogamiye kuri Leta  ya RDC umenyerewe mu gutangaza inkuru z’intambara zibera muri iki gihe hagati ya FARDC na M23, abicishije k’urukuta rwe rwa X yavuze ko aba baturage bishe mugenzi wabo bamushinja ko ayo mashusho yafataga yari agamije kuyaha abarwanyi ba M23.




Abo mu muryango wa Nyakwigendera batangaje ko basaba ko abakoze ayo mahano bahanwa. Gusa si ubwa mbere abaturage batwikwa ku manywa y’ihangu muri RDC ariko ababikoze ntibagezwe imbere y’ubutabera.

Ibi byabereye hafi y’inkambi y’impunzi zahunze intambara ya Mugunga iherutse guterwamo igisasu Tariki 03 Gicurasi 2024, kikica abaturage 9 abarenga 33 bagakomereka. Bigakekwa ko byakozwe na FARDC.

Amakuru ava muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko mu gitondo kuri uyu wa Kane Tariki 30 Gicurasi 2024, imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC yakomereje muri teritwari za Rutshuru na Masisi.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author