Perezida William Ruto yakiriye Perezida Kagame

Perezida wa Kenya William Ruto yakiriye Perezida Kagame i Nairobi kuri Kenyatta International Convention Center bagirana ibiganiro ubwo hari harangiye inama ngaruka mwaka ya Banki nyafurika itsura amajyambere n’Ikigega nyafurika gitsura amajyambere.

Ibiro bya Perezida Kagame Village Urugwiro byatangaje kuri X ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye uko hakomeza kunozwa umubano hagati y’u Rwanda na Kenya

Perezida William Ruto k’urubuga rwe rwa X yavuze ko u Rwanda na Kenya bihuriye ku gitekerezo kimwe cyo kuvugurura uko amategeko mpuzamahanga y’imari yubatse. Avuga kandi ko ibihugu byombi bibona kimwe ibijyanye no kuba ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere bigomba kugira inyungu ku mari mpuzamahanga ingana n’iy’ibihugu byateye imbere.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author