Perezida Kagame yavuze ku biciro by’ingendo

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe ibikorwa birimo kwisuganya bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus, ibintu byose bitahita bisubira uko byari bimeze mbere, ari nayo mpamvu Guverinoma irareba ibishoboka mu korohereza abaturage mu ngendo, nyuma y’ibiciro byari byashyizweho ariko abaturage bakagaragaza ko bihanitse cyane.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yakiraga indahiro z’abasenateri bashya binjiye muri sena y’u Rwanda, umuhango wabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Kuwa 14 Ukwakira 2020 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA ) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo, nyuma yo kwemerera imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange gutwara abantu zifitiye ubushobozi bwo gutwara mu gihe bicaye. Ibyo biciro bisimbura ibyakurikizwaga mu gihe imodoka zari zitegetswe gutwara kimwe cya kabiri cy’abo zatwaraga hirindwa Coronavirus.

Ni ibiciro byinubiwe cyane n’abaturage ndetse bakomeza gusaba Guverinoma kugira icyo ikora kuko bihanitse. Kuri uyu wa Gatatu, RURA yatangaje ko ibyo biciro byari biherutse gushyirwaho byagabanyijwe, kubera ko Leta yemeye kwishyura 30 % by’igiciro umuturage yagombaga kwishyura.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahira kw’abasenateri, yavuze ko mu gihe igihugu kiri gusohoka mu bibazo byatewe na Coronavirus, bitakunda ko ibintu byose bihita bisubira uko byahoze.

Ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku bibazo byo gutwara abantu, ko bibahenda […] icyo ni ikibazo kubera ko umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye nacyo, uko tugenda tugisohokamo dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari bimeze, ni nako icyo usaba abantu nacyo gikwiriye kuba kiganisha muri uko gutera intambwe”.

Perezida Kagame yavuze ko ibyifuzo by’abaturage birarebwaho, ariko ashimangira ko no kuba ingendo zarongeye gukorwa nyuma y’igihe abantu bari mu ngo, ibikorwa bimwe na bimwe bifuza nabyo ari intambwe nziza.

Ati “Ibyo barabyiga, turareba ibishoboka ariko ku rundi ruhande bivuze ko aho abantu bashobora kumva ko kugenda bibahenda, bibangamiye ubwo nayo ni intambwe twateye kuko aho tuva nuko ahubwo nta wari ukwiye kuba agenda.”

“Ubu twavuye aho tutagendaga, tugeze aho tugenda ariko bikatuvuna. Ubwo turashaka ikibazo aho kiri kugira ngo abantu bashobore kugenda, hanyuma nacyo dushake umuti wacyo, ariko icyo kiroroshye kurusha ko twicaraga mu rugo ntitugire aho tujya ahubwo.”

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku gihugu n’ubuzima bw’abaturage, biza byiyongera ku bindi bibazo abantu bari bafite.

Yavuze ko mu gihe ibibazo byiyongereye, n’imbaraga zo kubirwanya zigomba kongerwa.

Ati “Iyo ibibazo byikubye inshuro nyinshi, wowe ukuba inshuro nyinshi guhangana nabyo, ibyo wakoraga bigomba kwiyongera, kwihuta n’ubuziranenge. Ubundi twari dusanganywe ibibazo, hiyongereyemo ibindi by’icyorezo. Turasaba buri wese kugira ngo yongere intambwe mu mikorere, bityo nibwo twashobora guhangana nabyo.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya basobanurira abaturage ibibazo bihari, no kubereka ko ntako ubuyobozi butagize mu gushaka ibisubizo.

Ati “Mujye mugerageza musobanurire abaturage ko ntacyo tudakora, ntacyo tutagerageza kugira ngo tugabanye ingaruka z’ibyo bibazo ariko bajye bareba n’ahandi hose ntabwo umuti w’ibibazo uboneka uko umuntu abishaka akenshi bibamo kwihangana ariko ugakomeza gukora neza.”

RURA yatangaje ko kuri ubu umugenzi ukora ingendo zihuza intara azajya asabwa kwishyura 21 Frw bivuye kuri 25.9 Frw ku kilometero naho mu Mujyi wa Kigali yishyure 22 Frw ku kilometero avuye kuri 28.9 Frw. Ibiciro byatangajwe bizatangira kubahirizwa ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2020.

@igicumbinews.co.rw