Perezida Kagame yanenze abayobozi bahishira amakosa ya bagenzi babo kugirango batiteranya

Perezida Kagame yakebuye abayobozi bamwe badatunga agatoki bagenzi babo bakora nabi, ko uko guceceka kugira ingaruka ku banyarwanda bose.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye Inama Nkuru ya 14 y’uyu muryango, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019 ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi bakwiriye kwirinda kwireba ku giti cyabo ahubwo bakamenya ko ibidakozwe neza bigira ingaruka ku banyarwanda benshi.

Ati “Iyo amafaranga yagombaga kubaka ishuri, ivuriro, uri umuyobozi uyafashe ukayatwara, wowe bikugendekeye neza ariko ingaruka zabyo, abantu bifiteho ingaruka ni bangahe?”.

Yavuze ko abayobozi batinya kuvugisha ukuri, birinda kwiteranya na bagenzi babo, baba batinya ubusa kuko amaherezo ingaruka zigera kuri benshi.

Ati “Gutinya kuvugisha ukuri, ukabwira umuntu uti ibi si byo wabitinya ute? Ikintu njya numva cy’ubwoba ntacyo kivuze, waba utaratinye urugamba abantu bakomerekeyeho ukavuga ngo ubwoba, ubwo ni ubwoba nyabaki?”
Yavuze ko kuba abantu baratakarije ubuzima bwabo ku rugamba aricyo giteye ubwoba kurusha kuba umuntu yatinya kuvuga uri kwica amategeko.
Ati “Abantu bashiriye ku rugamba rwo kugerageza gushyira ibintu ku murongo warangiza ukavuga ngo kubwira umuntu […] ngo natinye, ngo ntabizira, wabizize se, n’abandi ko bazize uburyo nyabwo, urirondereza se umunsi wawe ntuzagera n’ubundi?”

“Uko wakireba kose ntabwo bikwiriye, kandi wowe ntabwo wakwicara inyuma ngo uvuge uti njye ndi umwere, njye ibyo bazambaza bazasanga ndi umwere, ntabwo uri umwere kubera ko wacecetse. Ntabwo waba umwere uceceka ukabona ibibi bikorwa, iyo ucecetse uba uri nka wa wundi, iyo ucecetse abiba bakiba, abica bakica ubareba, abajya kurobanura ku kazi agashyiraho incuti ze ugaceceka, ntabwo uri umwere, uri nka bo.”

Yabishimangiye agira ati “Icyo utinya ni iki? Ubwoba ni iki? Abantu barahagurutse batanga ubuzima bwabo none ngo umujura arakureba nabi?”
Yavuze ko ikintu cy’agaciro umuntu atunze ari ubuzima, ariko ko hari abemeye kubuhara bafite intego “babutanga bafite intego ari nayo yatumye FPR ibaho”.

Umukuru w’Igihugu yavuze mu mahame ya FPR Inkotanyi ari uguharanira ikiri ukuri, ndetse ko abatari muri uwo murongo bamwe bayivuyemo.
Ati “No muri RPF abasa na ba bandi twarwanyije bagize gutya bitandukanya natwe […] uriya ukora ikibi niwe ukwiriye kunanirwa agafata iya mbere akajya aho ajya cyangwa se ukamushyira aho akwiriye kujya.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bijyanye n’ubukungu, avuga ko budakwiriye kubarwa mu mibare gusa ahubwo ko bukwiye kujyana n’uburyo umunyarwanda abayeho kandi ko aribyo abayobozi bakwiriye gukora barebaho.
Ati “Twese tugomba kubyibaza, ntabwo ari ukureba gusa 10% ngo dukome mu mashyi twishime.”

Ubu bukungu bugeze ku muturage wese kandi mu buryo yishimiye, Umukuru w’igihugu yavuze ko ariwo mutekano wa mbere ku gihugu.

Ati “Umutekano wa mbere ku gihugu ni aho uva, kugira ngo buri muntu wese ugira icyo akora aragikora, agira icyo atunga akacyita icye, uwo ni wo mutekano wa mbere, iyo bitameze bityo iteka hahora hari impamvu abantu bakoresha zo gutuma uwo mutekano utabaho.”

Iyi nama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi iyoborwa na Chairman w’Umuryango akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Yitabiriwe n’abaturutse imbere mu gihugu ndetse no muri Diaspora. Inama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi, iba buri myaka ibiri igahuza inzego zitandukanye z’umuryango.

Abandi bayitabira barimo abatumirwa baturutse mu yindi mitwe ya politiki mu Rwanda no mu bindi bihugu.

@igicumbinews.co.rw