Perezida Kagame yahuye na Raila Odinga

Perezida Kagame yakiriye Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya muri Village Urugwiro nkuko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu biciye k’urubuga rwa X , kuri uyu wa Gatanu Tariki 08 Werurwe 2024. Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izireba akarere ndetse n’umugabane w’Afurika.

Raila Odinga ahuye na Perezida Kagame nyuma yo guhura na Perezida Museveni ari kumwe na Perezida wa Kenya William Ruto, mu cyumweru gishize muri Uganda, hari  Tariki 27 Gashyantare 2024 aho mu byo bari baganiriye harimo ngingo ijyanye n’umwanya Odinga arimo kwiyamamariza mu muryango w’Afurika y’Unze Ubumwe.

@igicumbinews.co.rw 



Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: