Lionel Messi yarize nyuma yo gutsindwa na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yagaragaje amarangamutima akomeye nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe igitego kimwe ku busa na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi. Uyu mukinnyi w’imyaka 39 y’amavuko yabanje kwihangana nyuma y’uko umukino urangira, ariko amarira amushoka mu maso ubwo yahabwaga umudali w’uwabaye uwa kabiri.
Messi, usanzwe akinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko gutsindwa kuri uwo mukino byamubabaje cyane. Abari bakurikiye uwo mukino babonye yicaye ku kibuga igihe umukino wari umaze kurangira, areba ibiri kubera imbere ye mu gihe bamwe mu bakinnyi ba Argentine bagaragazaga uburakari.
Nubwo Argentine itabashije kwegukana igikombe, Messi yagaragaje urwego rwo hejuru muri iri rushanwa. Yatsinze ibitego umunani, akurikira Kylian Mbappé watsindiye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi nyuma yo gutsinda ibitego 10.
Hari impungenge ko uyu mukino ushobora kuba ari wo wa nyuma Messi akinnye mu Gikombe cy’Isi, bitewe n’imyaka afite. Nubwo nta cyemezo aratangaza ku hazaza he muri iri rushanwa, benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru bavuga ko bishobora kuba ari bwo bwa nyuma agaragaye muri iyi mikino.
Nyuma y’umukino, umukinnyi ukiri muto wa Espagne, Lamine Yamal, yegereye Messi aramwihanganisha. Bombi bagaragaye bahoberana, Yamal anakora ku mugongo wa Messi mu rwego rwo kumuha ihumure nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe.
Mu gihe bamwe mu bakinnyi ba Argentine bagaragaye bashyamiranye n’aba Espagne nyuma y’ifirimbi ya nyuma, Messi we yahisemo gutuza. Yagiye asuhuza abakinnyi ba Espagne umwe ku wundi, ibintu byashimwe na benshi.
Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Joe Hart, yashimye imyitwarire ya Messi nyuma y’umukino, ayigereranya n’imyitwarire yagaragajwe n’abakinnyi bamwe bagiramye amakimbirane.
Joe Hart yagize ati: “Umuntu umwe rukumbi wagize imyitwarire myiza kuri uwo mukino ni Lionel Messi. Yasuhuje buri mukinnyi wa Espagne, yemera ibyavuye mu mukino kandi ntiyigeze agaragaza imyitwarire mibi. Ibindi byabaye nyuma y’umukino ntabwo byari bikwiye.”
Nubwo Argentine itabashije kwisubiza Igikombe cy’Isi, Messi yongeye kwerekana ko akiri umwe mu bakinnyi bafite uruhare rukomeye mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga. Imikinire ye n’uburyo yakiriye gutsindwa byashimwe n’abatari bake, nubwo iherezo ry’umukino ryaraye ribabaje abafana ba Argentine.
