Bamwe mu bantu bavugwa gutambamira ishyirwa mu bikorwa icyemezo cy’urukiko barimo uwahoze akuriye Polisi mu mujyi wa Nairobi, David Nathan Chelogoi.

Minisitiri Wahome avuga ko hari bamwe mu bapolisi bagiye babuza abatsindiye ubu butaka kubujyamo aho babateraga ubwoba bababwira ko bazabica. Ategeka ko kuri uyu wa Gatatu Tariki 06 Werurwe 2024 ubutaka bugomba kuba bwasubijwe ba nyirabwo.

Ati: “Ndashaka raporo bitarenze kuri uyu wa gatatu saa sita z’amanywa umuntu wese watwaye ubu butaka binyuranyije n’amategeko agomba kuba yabuvuyemo. Kandi abo batubahirije imyanzuro y’urukiko n’abo bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko”.

Urubanza rw’abarwanira ubu butaka rwari rwapfundikiwe n’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya, rwari rwanzuye  ko Ashok na Hitten Kumar batsinze nyakwigendera Jacob Juma. Ibyemezo bitishimwe n’abantu batandukanye bari bafite bumwe muri ubwo butaka aho bavugaga ko babuguze na nyakwigendera. Ni urubanza rwari rwaratangiye muri 2015.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:
https://m.youtube.com/watch?v=6SNeSz_uEz8&t=8s