Geneve: Perezida Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikwiye kugira uruhare mu iterambere rya AI
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika igomba kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), agaragaza ko uyu mugabane ufite urubyiruko rwinshi n’imbaraga zishobora gutuma ugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’ikoranabuhanga ku rwego rw’isi.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, Tariki 08 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye AI for Good Global Summit 2026, inama mpuzamahanga yabereye i Geneve mu Busuwisi, ihuza abayobozi b’ibihugu, impuguke mu ikoranabuhanga, ibigo byigenga, amashuri makuru n’imiryango mpuzamahanga baganira ku buryo ubwenge buhangano bwakwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije isi no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ubwenge buhangano bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu, ashimangira ko Afurika ifite amahirwe akomeye yo kuba umwe mu bagira uruhare mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Ubwenge buhangano bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu no kurushaho gukomeza ubukungu. Afurika ifite amahirwe akomeye yo gutanga umusanzu mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”
Perezida Kagame yagaragaje ko imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050, Afurika izaba ari yo ifite abaturage benshi bafite imyaka yo gukora kurusha indi migabane, ibintu yavuze ko bishobora kuba amahirwe akomeye mu gihe urubyiruko rwahabwa ubumenyi n’ibikorwaremezo bikenewe mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Yavuze ko urubyiruko rwo muri Afurika rusanzwe rugaragaza ubushobozi mu guhanga ibisubizo byifashishije AI, ndetse ko hari ibikorwa byinshi byageze ku ntsinzi mu nzego zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, uburezi, serivisi z’imari n’ibindi bikorwa byifashisha ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yashimangiye ko gushora imari mu rubyiruko ari imwe mu nzira zafasha umugabane wa Afurika kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku isi.
Yagize ati: “Hari inkuru nyinshi z’intsinzi zigaragaza ibyo urubyiruko rwacu rukora ku mugabane wa Afurika rukoresheje ubwenge buhangano. Tugomba kubashoramo imari. Bizagirira akamaro buri wese.”
Yongeyeho ko iterambere ry’ubwenge buhangano ridakwiye gusiga inyuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ahubwo ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo inyungu z’iri koranabuhanga zigere ku bantu bose.
Mu gusoza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo AI ibe igikoresho gifasha ikiremwamuntu, ari ngombwa ko ikoreshwa neza muri Afurika kimwe no mu bindi bice by’isi.
Yagize ati: “Icy’ingenzi ni uko niba dushaka ko ubwenge buhangano bukorera inyungu z’ikiremwamuntu muri rusange, tugomba kubukoresha neza muri Afurika no mu bindi bice byose by’isi.”
Inama ya AI for Good Global Summit 2026 yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, impuguke mu ikoranabuhanga, abashoramari n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga. Yibanze ku ngingo zirimo gukoresha AI mu guteza imbere ubuzima, uburezi, ubuhinzi, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere ubukungu no gushyiraho amahame agenga ikoreshwa ryayo mu buryo bwubahiriza inyungu rusange.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Perezida Kagame agaragaza ko Afurika ishaka kugira uruhare rufatika mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga iri kubera ku isi, aho hibandwa ku gushora imari mu rubyiruko, kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga no kubaka ubufatanye mpuzamahanga buzafasha umugabane gukoresha neza amahirwe atangwa n’ubwenge buhangano.
