Abanyamuryango ba FPR batoye Perezida Kagame ku kuba Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu 2024

Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI batoye Perezida Kagame ku mwanya w’umukandida wo kuyobora igihugu mu matora azaba mu kwezi kwa karindwi muri uyu mwaka wa 2024. Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 09 Werurwe 2024 nibwo habaye inama nkuru ya FPR INKOTANYI yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 2000, basabye Perezida Kgame ko yakwiyamamaza kuko bagiye bamutora kuva ku rwego rw’Umudugudu. Yahise abemerera ababwira ko igisubizo kiri mu biganza byabo. Amatora yahise aba, aba ariwe uyatsinda.

Umunyamabanga mukuru wa FPR INKOTANYI, Gasamagera Wellars, yavuze ko muri manda ya Perezida Kagame, y’imyaka irindwi ishize kuva 2017 igihugu cyateye imbere. N’ubwo hajemo icyorezo cya COVID-19 ariko ibikorwa bari bemereye abaturage hafi ya byose byabagezeho. Yatanze urugero nko mu bikorwa remezo aho hubatswe imihanda, Bk Arena, Kigali Pele Stadium na Stade Amaharo yenda kuzura.

Gasamagera yavuze ko mu myaka itanu iri mbere FPR izakomeza kubakira ku byagezweho basatira icyerekezo cya 2050 kigamije kugera ku iterambere rirambye n’imibereho iteye imbere ku munyarwanda wese.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News: