Ghana: Umusore wibye igifaru yakatiwe
Urukiko rwo muri Ghana rwakatiye igifungo cy’ukwezi kumwe umusore w’imyaka 26 witwa Ebenezer Frimpong, nyuma yo kwemera ko yagerageje kwiba igifaru igifaru cya Polisi.
Uyu musore yafashe icyo gifaru aragitwara mu gihe umupolisi wari ugitwaye yari yagisize ku muhanda ajya kugura imiti muri farumasi yari hafi aho. Ibi byabaye muri Mata 2026.
Umupolisi witwa General Lance Corporal Joshua Denkyi yabwiye urukiko ko yari ari mu rugendo ajyana iyo modoka mu igaraje kugira ngo ikorwe, ariko akabanza kuyihagarika kugira ngo ajye kugura imiti.
Ubwo yari akiri muri farumasi, Ebenezer Frimpong yinjiye muri iyo modoka arayitwara. Abapolisi bahise batangira kumukurikirana, nyuma aza gufatwa.
Yahise akurikiranwa n’ubutabera ku cyaha cyo kugerageza kwiba imodoka y’Igipolisi.
Mbere y’uko urubanza rukomeza, umucamanza Jephtha Appau yategetse ko uyu musore akorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe, kugira ngo hamenyekane niba afite ubushobozi bwo gukurikiranwa mu rukiko.
Nyuma y’uko raporo y’isuzuma ishyikirijwe urukiko, Ebenezer Frimpong yemeye icyaha aregwa.
Umucamanza Jephtha Appau yamukatiye igifungo cy’ukwezi kumwe.
Umucamanza yavuze ko igihano cy’ukwezi kumwe cyashingiye ku kuba uregwa akiri muto, ndetse no ku kuba urubanza rwarangiye adatesheje igihe cy’urukiko.
