Nyamasheke: Abantu babiri bafatanywe imifuka ya Sima yo kubakisha ibyumba by’amashuri

Ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kanama, Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Shangi yafashe Karangwa  Sylver w’imyaka 60 na Ndayisabye Fidele w’imyaka 32 bafatanyije kwiba imifuka ine ya sima yakoreshwaga mu bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri abanza ya Mataba.  

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko amakuru yatanzwe na bamwe mu bantu ba hafi bakora muri iryo shuri babonye Karangwa ajyana iyo mifuka ndetse nawe aremeza ko yayihawe na Ndayisabye Fidele, uyu akaba yari asanzwe ariwe ushinzwe ububiko bw’ibikoresho by’ubwubatsi muri iryo shuri.

CIP Karekezi yagize ati   “Abantu bamaze kuduha amakuru natwe turakurikirana koko dusanga kwa Karangwa hariyo imifuka 4. Yatubwiye ko yayiguze na Ndayisabye Fidele ushinzwe gucunga ububiko bw’ibikoresho by’ubwubatsi muri kiriya kigo cy’amashuri.”

CIP Karekezi  yakomeje avuga ko hahise hakurikiraho gushaka Ndayisabye nawe aza gufatwa. Ndayisabye avuga ko umufuka umwe yawugirishaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 8 (8,000Rwf) mu gihe ubusanzwe umufuka wa sima ugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbji 11.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru ariko nanone agaya abantu bafata ibikoresho bigenewe guteza imbere umuryango nyarwanda bagashaka kubyikubira.

Ati  “Ariya mashuri yubakirwa abana b’abanyarwanda yaba abariho uyu munsi ndetse n’abazavuka ejo hazaza. Biragayitse kandi biteye isoni kubona uwari ushinzwe kubirinda ariwe wacaga inyuma akabigurisha ndetse na bariya babigura ntabwo bifuza ko igikorwa cyo kubaka amashuri kigenda neza.”

Karangwa na Ndayisabye bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane niba nta bindi bintu batwaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw