Ngoma:Vice Mayor ushinzwe ubukungu nawe areguye

Rwiririza wari FED wa Ngoma nawe yeguye

Kugeza ubu inkuru irimo kuvugwa mu buyobozi bw’uturere ni ukwegura kwa bamwe.

abayobozi barimo Meya na ba Visi Meya babiri mu karere ka Karongi, ba visi meya babiri mu karere ka Ngororero n’umunyamabanga Nshingwabikorwa muri ako karere.
Mu karere ka Musanze, Meya n’abamwungirije babiri nabo bareguye, mu karere ka Muhanga naho meya yareguye, muri Burera Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aregura, mu Karere ka Gisagara Visi Meya ushinzwe ubukungu aregura mu gihe mu Karere ka Rubavu naho uwari Visi Meya ushinzwe ubukungu yeguye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ba Visi Meya babiri mu karere ka Rutsiro ndetse na Mayor wa Nyamasheke beguye.

Amakuru amaze kugera ku igicumbinews.co.rw nuko umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma Rwiririza Jean Marie Vianney nawe amaze kwegura ,inama njyanama y’akarere ikaba isigaje kwemeza ubwegure bwe.

Andi makuru atujyeraho kandi aravuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera nawe yeguye.

Rwiririza wari FED wa Ngoma nawe yeguye

@igicumbinews.co.rw