Libya:Ingabo za Gen.Haftari zarashe indege y’Ubutaliyani

Mu gihugu cya Libya ingabo za Generali Khalifa Haftar zarashe indege itagira abapilote (Drone) y’Ubutariyani yanyuze mu gace  k’uburengerazuba bwa Libya itabiherewe ububasha.

Umuvugizi wa Gen.Haftari yemeje ibyiraswa ryiyi ndege itagira abapilote.

Yagize ati:”twarashe indege itagira abapilote y’ubutaliyani yari iri mu gace k’amajyaruguru ya Tarhouna kegeranye n’ibirindiro by’ingabo za Gen.Haftari.”

Uyu muvugizi wa Haftri yavuze ko bagitegereje gutanga ibisabanuro ku iraswa ry’iyi ndege itagira abapilote y’abataliyani.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’Ubutaliyani yavuze ko iriya “drone” yarashwe ubwo yari igiye kureba umutekano wahacukurwa petilori ndetse n’umutekano w’abarobyi babanyalibiya bari muri kariya gace.

Yavuze kandi ko ngo hakirigukorwa iperereza ku cyatumye iyi drone iraswa ,ni mu gihe kandi ngo Ubutariyani bwari bwaramenyesheje Libya ibyururugendo

Ingabo za Haftari zigambye ko arizo ziheruka kurasa indege ya Turikiya mu minsi ishize.

Igihugu cya Libya kuva mu Muammar Gaddafi  wahoze uyobora iki gihugu yakwitaba Imana mu mwaka wa 2011 nta mutekano urangwa muri iki gihugu.

Gen.Haftari akunze kuvugwaho kwihisha inyuma y’ibitero bimaze iminsi bihitana abanyalibiya, mu minsi yashize ingabo zari zafashe umujyi wa Tripoli, ibitero yagabye mu mugi wa Tripoli byahitanye abagera ku 1000 abandi bagera kuri 600 barakomereka ni  mu gihe abandi bagera ku bihumbi 120.000 bavuye mu byabo.

Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw