Le Monde yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza inkuru ya Mudacumura wishwe igashyiraho ifoto ya Ntaganda

Kuri uyu wa gatatu Major Ndjike Kaiko, umuvigizi w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya  Congo muri Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko ingabo za leta zishe umukuru w’umutwe wa FDLR-FOCA Sylvestre Mudacumura.

Maj Kaiko yavuze ko Mudacumura yishwe mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu, nyuma y’ibitero ingabo za DR Congo zatangije mu minsi yashize byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, uba mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane ahahereye amashyamba ya pariki y’ibirunga, nk’uko Maj Kaiko abivuga.
Maj Kaiko yagize ati: “Rwose [Mudacumura] yari ikibazo cy’umutekano muri aka gace”.
Avuga ko Mudacumura yari kumwe n’itsinda ry’abandi barwanyi nabo barimo abafashwe.
Sylvestre Mudacumura yari ku rutonde rw’abashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ( ICC) ku byaha byibasiye inyoko muntu ashinjwa gukorera mu burasirazuba bwa Congo ayoboye FDLR.
Akiri mu Rwanda, Mudacumura yari yungirije umukuru w’abasirikare barindaga uwari Perezida Juvénal Habyarimana ndetse aza no kuyobora batayo mu majyaruguru y’igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, mbere yuko ahungira muri Congo.

Gusa abantu batangajwe n’uburyo ikinyamakuru gikomeye cy’abafaransa cyitwa Le Monde cyibinyujije kuri Twitter cyanditse ko Umuyobozi wa FDRL yishwe ariko kigashyiraho ifoto ya Bosco Ntaganda.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruherutse guhamya Bosco Ntaganda ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu yakoze ubwo yari umuyobozi mu nyeshyamba muri Kongo hagati ya 2002 na 2003.
Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi… kuri ubu akabafungiye ku kicaro gikuru cy’uru rukiko i Hague mu Buhorandi.

Abantu baribaza uburyo Le Monde idashobora gutandukanya umuntu ufungiye iburayi nuwiciwe muri Congo Kinshasa.

Le Monde ku ifoto yashyize kuri Twitter yari iriho na Link y’inkuru yanditswe n’ishami ryabo ry’Africa ,igicumbinews yafunguye iyo nkuru irebe niba ifoto ya Bosco Ntaganda yakomeje gushyirwa ku Inkuru y’urupfu rwa Slyvestre Mudacumura dusanga iyo nkuru nta foto iriho ahubwo bayishyize kuri Twitter gusa.

Le Monde yakoresheje ifoto ya Ntaganda ivuga ko ari Mudacumura

Abantu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bakomeje guha inkwenene Le Monde bayisaba ko yakosora bagakuraho iyo foto kuko atariyo, ariko kuva kuri uyu wa gatatu saa kumi ni mwe n’iminota makumyabiri n’umwe za nimugoroba ubwo iyi nkuru bayishyiragaho kugeza kuri uyu wa kane mu masaha ya saa sita turimo kwandikaho iyi inkuru ifoto ntibarayivanaho  abenshi babifashe nkaho babikoze babigambiriye nubwo nawapfa kumenya icyo babikoreye.

Zimwe muri tweets z’abantu bagaye ibyo iki kinyamakuru cyakoze

Jason Bourne yagize ati “ibyo ni ubucucu uwapfuye yari umunyarwanda “

Nkotanyi Francois we yagize ati” iki n’ikinyamakuru mpuzamahanga , niba mudashobora gutandukanya Bosco Ntaganda n’icyihebe Mudacumura mufunge ikinyamakuru cyangwa mwirukane abanditsi bakuru banyu “.

Jean Bikindi we yagize ati “Ni ukuri ?abirabura bose ntibasa ibyo byose ni mubisibe”.

N’abandi benshi bagiye bagaragaza ko ibyo bidakwiye ku kinyamakuru Mpuzamahanga , Hari n’abakibeshyuje bashyiraho izindi Links ziriho ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga z’uwishwe.

Ifoto ya Mudacumura yishwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga

Igicumbinews yaganiriye  n’umwe mu basesenguzi ba politike yo mu karere k’ibiyaga bigari avuga ko ibyo Le Monde yakoze bishobora kuba byari bigambiriwe mu kujijisha abasomyi.

Ati “byakunze kuvugwa ko abafaransa bari mu bagize uruhare mu gutegura Genocide yakorewe abatutsi ndetse na nyuma bavugwaho gukomeza gufasha FDRL muri Congo,  kuba umuyobozi mukuru wayo yapfuye urumva ntago babyishimira wasanga iriya nkuru bayikoze kugira ngo bayobye uburari”.

Bijya bibaho ko ikinyamakuru kibeshya kubyo kiba gishaka gutangaza ariko hakibazwa impamvu Le Monde Afrique imara hafi umunsi wose idakuraho iriya foto igashyiraho iya nyayo.

bizimanadesire@igicumbinews.co.rw