Kigali: Polisi yahaye umuturage amafaranga yari yarataye

Polisi y’u Rwanda yashyikirije umugore witwa Uwizeyimana Claudine amafaranga ye yataye ku wa 12 Ugushyingo 2020 agatoragurwa n’umupolisi wari mu kazi i Remera na we akabimenyesha ubuyobozi bwe bugafata umwanzuro wo kuyarangisha.

Ku wa 19 Ugushyingo 2020, Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha umuntu waba yarataye amafaranga ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu muhanda KCC-Remera hagati ya 9:30 na 10:00 ko hari umupolisi wari mu kazi wayatoraguye.”

Aya mafaranga yatoraguwe n’umupolisi witwa Sgt Muremyangabo God, ahita ayashyikiriza ubuyobozi bwe.

Kuri uyu wa Mbere, byatangajwe ko ayo mafaranga yabonye nyirayo ko ari umugore witwa Uwizeyimana Claudine.

Yabwiye abanyamakuru ko yari yayataye mu gitondo cyo ku wa 12 Ugushyingo 2020. Icyo gihe ngo yari avuye gufata umushahara we, yicara kuri moto ajya i Remera kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri.

Yageze kuri banki, arebye amafaranga arayabura. Gusa nyuma y’itangazo rya Polisi y’Igihugu rirangisha amafaranga yatoraguwe, yaje kujyayo agaragaza ibimenyetso by’uko ari aye aza no kuyahabwa.

Yagize ati “Hari tariki ya 12 ari ku wa Kane mu gitondo maze gufata umushahara wanjye w’ukwezi, mfata amafaranga kuko nagombaga kwishyura ishuri ry’umwana. Mfata ayo nari nkeneye yo kwishyura ishuri ry’umwana, ayo guhemba umukozi, ayo guhaha, amatike ajyana bandi bana ku ishuri, nyashyira aho nagombaga kuyashyira kuri banki.”

“Nyashyira mu mufuka, ntega moto, ngeze kwa Rando nkoze ku mufuka numva nta yarimo, ngira ubwoba ni uko mbwira umumotari ngo dusubire inyuma, dusubira inyuma ariko sinayabona.”

Yavuze ko yabwiwe n’inshuti ye, amubwira ko Polisi ishobora kuba amafaranga ye yayatoye.

Yakomeje ati “Yarambwiye ati ‘nyamara amafaranga yawe Polisi ishobora kuba yayatoye’, ndamubwira ngo Polisi itora amadolari ku kibuga cy’indege kandi njyewe nta madolari nataye. Nibwo nabonye umuntu ufite telefoni ifite WatsApp arambwira ngo soma itangazo, mbona itangazo rya Polisi rirangisha, ndangije mpita mpamagara ngo ayo mafaranga ashobora kuba ari ayanjye, barambwira ngo ntacyo ejo uzaze.”

Ku wa Gatandatu nibwo Uwizeyimana yagiye kuri Polisi asabwa ibimenyetso arabitanga.

Yavuze ko bamubajije niba hari abantu yatakiye ababwira ikibazo yahuye nacyo, arabavuga, nyuma yo kubisuzuma byose Polisi imusubiza amafaranga ye.
Yashimiye Polisi yamuhaye amafaranga avuga ko ari igikorwa kigaragaza ubupfura n’ubunyangamugayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko umupolisi wayatoye yabikoze nk’inshingano ze ariko ari n’urugero rwiza.

Yagize ati “Yabikoze neza kandi mu nshingano yari ashinzwe. Abapolisi baba bakwiye kureba ko ikitari icyabo cyandagaye bakakirangisha ku buryo nyiracyo akibona. Ibi nabyo ni urugero rwiza, abandi bapolisi bakwiye kureberaho. Ikindi tubwira abaturage niba bataye ikintu bakwiye kukirangisha.”

Yavuze ko Polisi ikimara gutanga itangazo haje undi muntu wavugaga ko na we yataye amafaranga ariko ntiyagaragaza ibimenyetso bishimangira ko ari aye.

Ntihatangajwe umubare w’amafaranga Uwizeyimana yari yataye gusa uyu mubyeyi yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu gusakaza amakuru yatumye abona amafaranga ye.

 

 

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera ari kumwe na Uwizeyimana Claudine nyuma yo kumushyikiriza ibahasha irimo amafaranga ye

 

Uwizeyimana Claudine yashimye Polisi, avuga ko yagaragaje ubupfura n’ubunyangamugayo mu kazi

@igicumbinews.co.rw