Kigali: Ibindi bice byashyizwe muri Guma mu rugo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imidugudu itatu yo mu Murenge wa Muhima mu gihe umwe mu yari yarashyizwe mu kato mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo wo wagakuwemo.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, rivuga ko guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, Imidugudu itatu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, “ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nibura mu gihe cy’iminsi 15”.

Iyo midugudu ni: 
-   Umudugudu wa Tetero 
-  Umudugudu w’Indamutsa 
-  Umudugudu w’Intiganda

Mu midugudu yari isanzwe muri iyi gahunda harimo umwe wayikuwemo ariwo wa Kadobogo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

Naho iyagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo yari iyisanzwemo, yo ni: 
-  Kamabuye, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro 
-  Zuba, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro 
-  Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13), akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro

Ibi bice bishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere abantu 47 basanganywe Coronavirus bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 1629.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abo bantu ari ‘abarwayi bari mu gace kari kwitabwaho by’umwihariko muri Kigali hapimwa abantu benshi.’’

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye nubwo hari aho byagaragaye ko hari abatambara udupfukamunwa, aho utubari twakoraga, abaterana ariko ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi y’igihugu byagiye bifatirwa ingamba.

U Rwanda rumaze gukoresha miliyoni 60 z’amadolari, ni ukuvuga hafi miliyari 60Frw, mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus mu mezi ane ashize.

@igicumbinews.co.rw