Iburasirazuba: Litiro zirenga 900 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga Polisi ikorera mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Ngoma na Kayonza yafashe abaturage batanu bacuruzaga bakanakora inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse bafatanwa litiro 940. 

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe  uwitwa Munyampeta Jean Baptiste w’imyaka 41 na Niwemugeni Eugenie w’imyaka 37 bafatanwe litiro 420 z’ikinyobwa kitwa Magwingi, mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego uwitwa Bihoyiki Joseph w’imyaka 35 yafatanwe litiro 40 nawe cyari kinyobwa  kitwa Magwingi, mu karere ka   Ngoma mu murenge wa Mutendeli uwitwa Batangimana Jean de Dieu w’imyaka 50 yafatanwe litiro  120 z’ikinyobwa kitwa Viki nanone muri aka karere mu  murenge wa Gashanda mu rugo rw’uwitwa Nyirabagenzi Valene w’imyaka 58 hagaragaye litiro 360 z’ikinyobwa kitwa Ibikwangari.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge bimaze iminsi bitangiye kandi ntibizigera bihagarara.

Yagize ati   “Si ubwa mbere dukoze iki gikorwa kandi ntituzabihagarika, byose turabikorera kurinda ubuzima bw’abaturage ndetse no kurwanya ibyaha bituruka kuri ziriya nzoga.”

CIP Twizeyimana yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ziriya nzoga kuko ziri mu bibangiriza ubuzima kandi zikabatera gukora ibyaha.

Ati   “Ziriya nzoga zikorwa mu bintu bitujuje ubuziranenge bishobora kubatera uburwayi mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kiri imbere. Iyo bamaze kuzisinda nibwo batangira gukora ibyaha bitandukanye bagafungwa.”

CIP Twizeyimana yongeye gukangurira abantu kwirinda gucuruza inzoga no kujya mu tubari muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Inzoga zafashwe zahise zimenwa ndetse n’abazifatanwe bacibwa amande mu rwego rw’ubuyobozi.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

@igicumbinews.co.rw