Umuhanzikazi ukizamuka Goda yavuze kuri ruswa y’igitsina ivugwa muri Muzika Nyarwanda

Umuhanzi kazi Uwayezu Gaudence aravuga ko yiteguye guhangana n’inzitizi abakobwa bahura na zo mu muziki.

Ni kenshi humvikana amajwi avuga ko impamvu usanga abahanzikazi aba ari bake aruko ngo bahura n’inzitizi z’itandukanye mu gihe bari kureba uko bakuza umuziki wabo(Promotion),ku buryo hari nabo usanga baba bafite impano ziri hejuru ariko bagahitamo kuzihagarika mu rwego rwo kugirango birinde izo nzitizi.

Igicumbi News yavuganye n’umuhanzikazi uzwi ku izina rwa Goda ukomoka mu karere ka Nyamasheke agira icyo avuga ku muziki we anagira icyo abwira abakobwa badakuza impano zabo kubera gutinya izo nzitizi.Yagize ati: “Nibyo Koko birashoboka ko abakobwa bashobora guhura n’inzitizi z’itandukanye mu kuzamura impano zabo,ariko njyewe niteguye kurwana n’izo nzitizi kuko nshaka ko umuziki wanjye wagera no hanze y’U Rwanda”.

Twamubajije n’ibijya bivugwa ko abahanzikazi bakwa ruswa y’igitsina adusubiza muri aya magambo: “Nta wari wayinyaka ariko mu ntego zanjye nihagira uzayinyaka ntago nzemera kuyimuha rwose kuko biri muri bimwe byatuma udakomeza umuziki wawe Kandi ndatekereza hari abagufasha badatekereza ko urabaha iyo ruswa”.

Yakomeje agira icyo abwira abakobwa badakuza impano zabo kubera impamvu zitandukanye.Agira ati: “Ntago twagatinye kugaragaza impano twifitemo kubera gutinya izo nzitizi,igihe twifitemo impano twakaganiriye n’ababyeyi bacu bakadufasha yewe bakanatugira inama y’uko tuzitwara igihe turi gushaka uko twakuza impano zacu”.

Uyu Goda yatubwiye ko yatangiye umuziki kera ariko akaba yarabikoraga aririmba mu bitaramo bitandukanye by’abahanzi k’uburyo byamukundishije umuziki cyane bituma afata umwanzuro wo kujya Studio agakora indirimbo ye.

Kuri ubu afite indirimbo imwe yitwa Nyakuri indirimbo nziza ugereranyije n’izindi z’abahanzi baba bagitangira gukora muzika akaba agiye gusohora indi ya kabiri vuba aha.

Kanda hano hasi wumve iyo ndirimbo:

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News