Sudani y’Epfo: Haravugwa umugabo wakuwemo udusabo tw’intanga ari muri Gereza

Screenshot_20260718-212531

Hari amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umugabo ukomoka muri Sudani y’Epfo yakuwemo udusabo tw’intanga (testicles) mu gihe yari afungiye muri gereza ya Aweil, ibintu byateje impaka n’impungenge ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Aya makuru yatangiye kumenyekana nyuma y’uko umugabo witwa Mathon Wek, uvuga ko afitanye isano n’uwo wafashwe, ayatangaje ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko uwo mugabo yakorewe icyo gikorwa mu gihe yari afungiye mu maboko y’inzego z’umutekano zikorera muri gereza ya Aweil.

Mu butumwa bwe, Mathon Wek yavuze ko ibyangiritse ku mubiri w’uwo mugabo bidashobora gusubizwaho, anongeraho ko ari kuvurirwa mu bitaro nyuma yo gukurwamo udusabo twombi tw’intanga.

Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’inzego za Leta ya Sudani y’Epfo cyangwa ubuyobozi bwa gereza ya Aweil risobanura iby’aya makuru cyangwa ryemeza niba ibyatangajwe ari ukuri.

Abakurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu bavuga ko niba ayo makuru ariyo, byaba ari ihohoterwa rikomeye rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abafunzwe ndetse n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Hari kandi abahamagarira inzego zibishinzwe gukora iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane icyabaye, ababigizemo uruhare babiryozwe mu gihe byaba byemejwe.