Gicumbi: Yagiye kwiba agezeyo baramukubita nyuma arapfa

Ku ifoto biragaragara ko Nyakwigendera mbere yo gupfa yari yabanje gukubitwa bikomeye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 ugushyingo 2020, Umuturage witwa Ndahimana Jean Claude, wari utuye mu mudugudu wa Gakenke, mu kagari Ka Kibali, Umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, yapfuye nyuma yuko agiye mu mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Byumba, agakubitwa amaze gucukura inzu y’umuntu ngo yinjiremo imbere yibe.

Umukuru w’Umudugu wa Rugarama wari uraho byabereye, Ndakwizeye Consolatel, yabwiye Igicumbi News ko uwapfuye bajyaga bakeka ko ari umujura. Ati: “Nyakwigendera nibyo yafashwe nyuma yaho ahita apfa ,gusa ntago yari yagafashwe yiba ariko bamukekaga”.

Niringiyimana Jean Damascene Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Murama, yavuze ko uyu mugabo yapfuye nyuma yuko yari amaze kumvikana n’abamushinjaga kwiba. Ati: “Nibyo yafashwe ari gucukura inzu bishoboka ko bamukubise nubwo ntagikomere yari afite,nyuma yo kumufata bamuciye ibihumbi 50 Frw, basigarana igare rye ngo nayazana bazarimuha ,nyuma yaho akigenda yahise apfa ataragera no mu rugo”.

Inzego z’ibanze ntizisobanura uwaba yakubise uyu muturage bikamuviramo gupfa, gusa bamwe mu baturage baturiye aho byabereye babwiye Igicumbi News ko yakubiswe n’Abakora irondo ry’umwuga muri ako Kagari.

Umunyamabanganshingwa w’Umurenge wa Byumba Mwumvaneza Didace yabwiye Igicumbi News ko ayo amakuru ataramugeraho.

Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko muri iri joro inzego z’umutekano zageze aho nyakwigendera yapfiriye zigafata bamwe mu bakora irondo ry’umwuga muri aka gace ndetse n’abandi bakekwaho kumukubita.

Nyakwigendera yari afite imyaka 24, afite umwana umwe yabyaranye n’umugore yari yarashatse ariko bari bamaze hafi umwaka batabana umugore yaragiye iwabo.

Turakomeza kubakurikiranira iyi inkuru tuvugisha inzego z’umutekano   kugirango tumenye icyamwishe.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News