Gicumbi: Uwari ukuriye ishami ry’Ubutaka n’undi mukozi umwe birukanwe

Sinumvayabo Emmanuel yirukanywe




Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwatangaje ko bwirukanye Sinumvayabo Emmanuel, wari ukuriye ishami ry’ubutaka n’ibikorwaremezo muri aka karere ndetse na Nsengiyaremye Emmanuel, wari ushinzwe gukurikirana ibikorwaremezo by’amazi muri iryo shami.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yabwiye Igicumbi News, ko aba bakozi birukanwe kubera kutubahiriza ishingano bari bashinzwe.

Ati: “Birukanwe kubera ko batuzuzaga inshingano zabo, byagaragaye ko hari inshingano batujuje ndetse n’izindi zituzuriye igihe, hari ibikorwa byadindiye n’ibindi bitakozwe mu buryo bunoze biba ngombwa ko hakurikijwe itegeko bakurwa mu nshingano.”



Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yagiriye inama abakozi bakorana ko bagomba gukora bagendera ku umurongo igihugu cyihaye.

Ati: “Icyo nibutsa abakozi bagenzi banjye nuko umurongo igihugu cyacu cyahisemo umuturage ari kwisonga, ntago tumuha ibisagutse ntanubwo ibyo tumukorera ari imbabazi, ni ishingano tuba dufite Kandi tuba turi intumwa z’abaturage kugirango tubageze aho igihugu cyifuza ko bagera, ni ukumukorera vuba tukanamuha serivisi inoze kandi ku gihe ariko tugendeye ku ntumbero igihugu gifite, iyo rero umukozi ageze mu kazi ishingano ntazishyire mu bikorwa uko bikwiye biba ngombwa ko abazwa izo nshingano.”

Ndayambaje Félix, aravuga ko abayobozi bakagombye gukorana umurava aho kugirango bananirwe kwihutisha inshingano bashinzwe.

Kanda hasi wumve uko Mayor abisobanura:

Hari hashize igihe Igicumbi News yakira ibibazo by’abaturage bagaragaza ko ishami ry’ubutaka n’ibikorwaremezo(One Stop Center), mu karere ka Gicumbi ribaha serivisi mbi.

Muri izo serivisi bagaragazaga harimo kubarangana mu guhabwa ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka, kutabarirwa no kudahabwa ingurane ahaciye ibikorwa remezo n’ibindi.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: