Gicumbi: Umwe mu bakekwaho kwica Umumotari bakamwambura moto yafashwe

Umwe mu bakekwaho kwica umumotari akimara gufatwa

Nyuma yuko kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 08 Mata 2023, hazindutse havugwa inkuru yanatambutse mu kinyamakuru Igicumbi  News, y’umumotari w’imyaka 23, wishwe ategewe mu ishyamba ubwo yaratashye akamanikwa ku giti mu Murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi ubundi bakamwiba Moto.

Kanda hasi usome inkuru twari twabanje kubagezaho:

Gicumbi: Abagizi ba nabi bishe umumotari bamwambura Moto

Amakuru mashya agera ku Igicumbi News, avuga ko umwe mu bakekwaho kumwica yamaze gufatirwa mu karere ka Gatsibo afite na moto ya Nyakwigendera, akaba akomoka mu murenge wa Mukarange uturanye n’uwa Shangasha, mu karere ka Gicumbi bamwiciyemo.

Ni amakuru kandi Igicumbi News yahawe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha, Mbarushimana Prudence. Agira ati: “Amakuru ahari bamufatiye Gatsibo ubwo ibindi ni ukubiharira ababishinzwe kuko nka RIB niyo yaba izi aho umuntu ari neza.”

Aya makuru kandi yemejwe  n’umuyobozi wa karere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel nawe wabwiye Igicumbi News ko ibindi byaharirwa inzego z’ibishinzwe zikomeje kubikurikirana.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News