Nyagatare: Inkongi y’umuriro yishe umukuru w’Umudugudu ubwo yari agiye gutabara

csm_AKARERE_KA_NYAGATARE_1cfb66da30 (1)

Umukuru w’Umudugudu w’Umusigire wa Rutete, mu Kagari ka Gataba, Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, Nsengimana François w’imyaka 64, yapfuye azize inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba ryatwikirwagamo amakara.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, ubwo abaturage bari batabaye inkongi yari yadutse ahantu hatwikirwaga amakara mu ishyamba ry’umuturage.

Amakuru Igicumbi News yamenye avuga ko ahagana saa yine z’ijoro, Nsengimana François yajyanye n’abandi baturage gutabara no kuzimya uwo muriro. Bageze aho inkongi yari iri, umuriro wari umaze gukomera cyane.

Mu gihe cyo kugerageza kuwuzimya, uyu muyobozi w’Umudugudu ngo yagize ikibazo cyo kunanirwa kwiruka bitewe n’uko umuriro wari umaze kuba mwinshi, agwa ahantu hahanamye. Umuriro wakomeje kugera aho yari ari, bituma agira ibikomere bikomeye ndetse aza kuhapfira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gataba, Uwihanganye Sadurack, yemeje aya makuru, avuga ko inkongi yatangiye mu ijoro, ariko inzego z’ubuyobozi zikamenya ibyabaye mu gitondo.

Yagize ati: “Ahagana saa yine zijoro hari ishyamba risanzwe ritwikirwamo amakara ryafashwe n’inkongi y’umuriro. Uyu wari Umukuru w’Umudugudu w’Umusigire wa Rutete ajyana n’abandi baturage gutabara. Agezeyo umuriro umubana mwinshi, bitewe n’imbaraga nke kuko yari akuze yitura hasi ahantu harehare hahanamye, umuriro umugeraho. Natwe twabimenye mu gitondo cy’uyu munsi.”

Amakuru Igicumbi News ifite avuga ko Nsengimana François, mbere yo kuba Umukuru w’Umudugudu w’Umusigire wa Rutete, yari asanzwe ari Umujyanama w’Imibereho Myiza mu Mudugudu.

 Inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zageze ahabereye iyi mpanuka, mu rwego rwo gukurikirana ibyabaye no kumenya neza uko inkongi y’umuriro yateye.

Igicumbi News ikomeje gukurikirana amakuru ajyanye n’iyi mpanuka.

Emmanuel Niyonizera/Igicumbi News