U Rwanda rwateye umugongo Amadolari na Euro, rwimukira kuri Yen y’u Buyapani mu kwishyura inguzanyo ebyiri
Iki cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), kireba inguzanyo ingana na miliyoni 126 z’amadolari ya Amerika ndetse n’indi ya miliyoni 68 z’ama-Euro.
Izi nguzanyo zombi zari zifite inyungu zishobora guhinduka bitewe n’imiterere y’amasoko mpuzamahanga y’imari. Ibi bivuze ko amafaranga igihugu kigomba kwishyura ashobora kwiyongera cyangwa akagabanuka bitewe n’uko inyungu ku nguzanyo zigenda zihinduka.
Kuzihindurira mu mafaranga y’u Buyapani ni imwe mu nzira u Rwanda rwahisemo kugira ngo rugabanye kwishingikiriza ku madorali na Euro gusa mu kwishyura imyenda yarwo, bityo rugire amoko menshi y’amafaranga rukoresha mu gucunga imyenda yo hanze.
Impamvu u Rwanda rwahisemo Yen y’u Buyapani
Imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize, ifaranga ry’u Rwanda ryagiye ritakaza agaciro ugereranyije n’amwe mu mafaranga akomeye akoreshwa ku rwego mpuzamahanga.
Muri icyo gihe, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutse ku mpuzandengo ya 8% buri mwaka ugereranyije n’idolari rya Amerika, naho ugereranyije na Euro kagabanukaho 7.2%.
Icyakora, iyo rigereranyijwe na Yen y’u Buyapani, igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ryabaye rito, ku mpuzandengo ya 1.2% buri mwaka.
Iri tandukaniro ni ryo riri mu mpamvu z’ingenzi zatumye u Rwanda rwagura uruhare rw’ifaranga ry’u Buyapani mu gucunga imyenda yarwo.
Iyo ifaranga igihugu gikoresha mu kwishyura inguzanyo ritakaje agaciro ugereranyije n’ifaranga inguzanyo ibarizwamo, bishobora gutuma amafaranga igihugu gikura mu bukungu bwacyo kugira ngo cyishyure uwo mwenda yiyongera.
Bityo, gukoresha amoko atandukanye y’amafaranga mu kwishyura imyenda bishobora gufasha igihugu kutagira igihombo gikomeye igihe rimwe muri ayo mafaranga ryaba rihindutse mu buryo butari bwitezwe.
Nyuma y’iri hindurwa, Yen y’u Buyapani igize 5.28% by’amafaranga atandukanye u Rwanda rufitemo imyenda yo hanze.
Igikorwa cyakozwe hatiriwe hafatwa indi nguzanyo
Ikindi cy’ingenzi kuri iki cyemezo ni uko kitavuze ko u Rwanda rwasabye indi nguzanyo nshya cyangwa ngo rwongere umwenda warwo kugira ngo rubashe kugihindura.
MINECOFIN yakoresheje uburenganzira bwo guhindura ifaranga inguzanyo ibarizwamo bwari bwarateganyijwe mu masezerano yari asanzweho hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi.
Ibi bituma igihugu gishobora guhindura imiterere y’imyenda gifitiye ibigo mpuzamahanga by’imari, hagamijwe kuyihuza n’ingamba zacyo zo gucunga neza umutungo wa Leta.
Iki gikorwa kandi gikurikiye ikindi cyakozwe mu ntangiriro za 2026, ubwo u Rwanda rwakoze amasezerano yo guhindura imiterere y’inyungu ku nguzanyo yari mu ma-Euro.
Muri icyo gihe, hashyizweho uburyo butuma inyungu kuri iyo nguzanyo itagihindagurika uko isoko mpuzamahanga ry’imari rihindutse, bityo igihugu kikagira uburyo burushijeho guteganya amafaranga kizakoresha mu kwishyura.
Ese ibi bizamarira iki ubukungu bw’u Rwanda?
Gucunga neza imyenda ya Leta ntibigarukira gusa ku kureba umubare w’amafaranga igihugu kibereyemo abandi. Hakenewe no kwita ku mafaranga iyo myenda ibarizwamo, inyungu ziyishyurwaho ndetse n’ingaruka zishobora guterwa n’impinduka ziba ku masoko mpuzamahanga.
Iyo igihugu gifite imyenda myinshi ibarirwa mu ifaranga rimwe, ihindagurika ry’iryo faranga rishobora kugira ingaruka ku ngengo y’imari yacyo.
Kwagura amoko y’amafaranga akoreshwa mu gucunga imyenda bishobora gufasha kugabanya ubwo bwishingikirize, ndetse bikorohereza Leta guteganya amafaranga izakenera mu bihe biri imbere.
Icyakora, guhindura inguzanyo mu yandi mafaranga ntibivuze ko ibyago byose bijyanye n’ivunjisha n’inyungu biba birangiye. Agaciro ka Yen na ko gashobora guhinduka, bityo hakomeza gukenerwa ingamba zo gukurikirana uko amasoko mpuzamahanga y’imari ahagaze.
Iki cyemezo kigaragaza ko u Rwanda rukomeje kwagura uburyo rukoresha mu gucunga imyenda yarwo, rukibanda ku kugabanya ibyago by’imari no kurushaho guteganya uko umutungo wa Leta uzakoreshwa mu kwishyura inshingano z’igihugu.
