Gicumbi: Amayobera ku rupfu rw’umusore wasanzwe ku gipangu cy’abandi yashizemo umwuka

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umunyeshuri witwa, Nshyikiyimana John w’imyaka 23 wigaga mu mwaka wa kabiri  mu ishami ry’uburezi, muri Kaminuza ya UTAB, wasanzwe yegamye ku gipangu ari mugozi yapfuye.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’umwe mu bamuzi, avuga ko uyu musore, ejo hashize yari yiriwe yandika kuri Status ze za WhatsApp amagambo atandukanye. Nk’aho ku gicamunsi yanditse amagambo mu cyongereza agira ati: “Urakoze Mana kumpa ibihumbi icumi by’amadorari y’Amerika”. Nyuma saa yine n’igice z’ijoro yashyize nimero za Papa we kuri Satus ye ya WhatsApp. Agira ati: “Hamagara Papa 078…….”.



Amakuru Igicumbi News, yahawe n’inzego  z’ibanze avuga ko uyu musore yari acumbikanye na mugenzi we mu kagali ka Gisuna, mu Mudugudu wa Kinihira I, mu mujyi wa Byumba. ariko uyu Nyakwigendera ejo hashize akaba yari yasize mugenzi we akajya mu kabari kitwa Vita House kunywa inzoga, bikaba bikekwa yaba yatashye yasinze akiyahura cyangwa bakaba bamwiciye mu nzira kuko gipangu bamusanzeho giherereye hafi y’aho yabaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahamuremyi Theoneste, mu kiganiro yahaye Igicumbi News, yavuze ko nabo bamenye amakuru bayabwiwe n’umuturage wari utambutse ahari umurambo w’uyu musore.

Ati:” Ahagana saa kimi n’igice za mu gitondo, umuntu wari ugiye kurangura imigati yabonye umuntu uri ku gikuta cy’urugo  rwa Diyosezi ya EAR Byumba(Eglise Anglican), ari mu mugozi bigaragara ko yapfuye. Tuhageze rero natwe dusanga yapfuye ariko tubona utapfa kumenya niba yiyahuye koko cyangwa yaba yishwe. Ubwo rero icyo twabashije kumenya nuko ngo nka saa yine yari mu kabari kitwa Vita House. Nyuma uwo babana yatubwiye ko bavuganaga agezaho ariryamira nawe nyuma abona bamutumaho bamubwira ko umuntu yapfuye. Gusa iperereza riracyakomeza ntituramenya ngo yishwe ni iki?. Ntabwo turamenya icyateye urwo rupfu.”



Amakuru akomeza avuga ko uyu musore mu ijoro mbere yuko apfa yari yanavuganye na se amubwira ko arimo kunywa inzoga mu kabari. Abageze ku murambo we mu gitondo bemeje ko basanze agifite telefone ye aribyo bikomeje guteza urujijo niba yaba yishwe telefone ye ntibayijyane cyangwa yiyahuye ariko nabwo hakibazwa impamvu yaba yagiye kubikorera ku gipangu cy’abandi.

Gitifu wa Byumba Kandi yibukije urubyiruko kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakirinda kugenda n’ijoro. Ati: “Urubyiruko turarwibutsa kujya batangira amakuru ku gihe, bakayahanahana ku gihe. Nubwo umutekano uhari, ariko iyo bwije nibura byageze nyuma ya saa yine ntabwo umuntu yagakwiye kuva  mu nzu wenyine kandi afite undi babana. Yakagiye nibura barenze umwe, ikindi wabona aho ugiye kunyura hateye amakenga ukaba washaka uguherekeza mukagendana.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, ababyeyi b’uyu munyeshuri, basanzwe batuye mu karere ka Nyamasheke nabo bari bamenyeshejwe iby’urupfu rw’umuhungu wabo. Umurambo we wahise ujyanywa ku bitaro bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News